Hari bamwe mu bakenera amata mu buzima bwabo bwa buri munsi cyane cyane abo muri Kigali bavuga ko kuri ubu amata ari kugenda abura ,dore ko binagaragazwa n’abayacuruza nabo bavuga ko bitari gukunda kubona aho kuyarangurira, ibituma na bayabonye rimwe na rimwe bongeza igiciro.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kivuga umusaruro w’amata ukunze kugabanuka mu gihe cy’impeshyi kubera ibura ry’ubwatsi n’amazi ariko iki kibazo hari ingamba zirambye kiri gufatirwa.
Iribura ry’amata rihamywa na raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare riheruka gusohorwa rigagaza ko igiciro cy’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye cyazamutseho 3.5% ku ijana kuva muri mata uyu mwaka.
Kuri ubu iyo uzengurutse mu bice bitandukanye ukinjira ahacururizwa amata hari aho usanga yabashiranye kumasaha yak are bitewe n’uko ababaranguza ngo baba babahaye macye akabashirana ,ahandi ugasanga ntanayahigeze .
Bamwe mu baturage twaganirije bavuga muri ibi bihe amata yabuze bakibaza ikiri kubitera,naho aboneka akaba ari ku giciro kiri hejuru y’icyo yari asanzwe agurishwaho.
Umwe muri aba yagize ati“Muri ibi bihe amata yarabuze kuko urajya ku cyuma saa tatu bakakubwira ngo yashize, hari n’aho twajyaga kunywa icyayi kuri ubu bari guteka mu karu ngo amata yarabuze, babuze inshyushyu”
Abacuruzi baganirije RadioTV10 barimo n’abafite ibyuma bicuruza amata bavuze ko nabo batari kugemurirwa amata nk’ibisanzwe kuko babaha umunsi umwe bagasiba undi kugira ngo babasaranganye.
Bamwe mu bacuruzi bacururiza mu gace ka Nyabisindu baganiriye na RadioTV10 bagaragaza uko muri iyi minsi ikibazo cy’amata gihagaze.
“Amata muri iyi minsi yabaye macye, natwe abatugemurira bagabanije ingano yayo baduhaga, ubwo rero bituma ashira kare kuko aba ari macye, hari n’ubwo biba ngombwa tugasaranganya wowe ejo ukayabona ejo bundi ntuyabone kugira ngo twese tugerweho”
Dr. Ndayisenga Fabrice umuyobozi w’ishami rishinzwe ubworozi muri RAB avuga ko bikunze kubaho ko umusaruro w’amata ugabanuka mu bihe by’impeshyi bitewe n’ibura ry’amazi, gusa ngo ntibari bazi ko hari abacuruzi bari kubura amata ariyo mpamvu bagiye kubikurikirana.
“Ibi bisanzwe kubaho mu gihe cy’impeshyi kubera ikibazo kizuba, birumvikana amazi aba ari macye ndetse n’ubwatsi budahagije, gusa hari ingamba iki kibazo cyafatiwe zirimo gushishikariza abahinzi no kubahugurira guhinga ubwatsi buhunikwa ku buryo mu gihe cy’impeshyi bazajya baba bafite ibiryo bihagije byo kugaburira amatungo.”
Hamwe na hamwe bacuruza amata kuri ubu usanga bayatanga ku biciro bitandukanye hari aho usanga ayaguraga 500 ari kugura 600, ayaguraga 1000 ari kugura 1200, ni mu gihe abacuruza amata bapima kuri litiro naho usanga baragiye buriza ibi biciro, gusa kugeza ubu ntacyo Ministeri ishinzwe ubucuruzi n’inganda irabivugaho.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda kivuga ko ikibazo cy’ibura ry’umukamo zirimo guhugura no gushishikariza abahinzi guhinga ubwatsi buhunikwa ku buryo mu gihe cy’impeshyi aho ubwatsi buba ari iyanga bazajya babasha kubona ibihaza amatungo nayo agatanga umusaruro uhagije, ngo ni gahunda inatangiye kumenyerwa mu turere twa Gatsibo na Nyagatare ikazakomeza no mu tundi turere.
Yanditswe na TUYISENGE Olivier/Radiotv10 Rwanda