Friday, January 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Nyuma y’impanuka ikomeye abaturage bahise bagaragaza icyifuzo kidasanzwe

radiotv10by radiotv10
27/10/2022
in MU RWANDA
2
Kigali: Impanuka yahitanye abantu batandatu yakangaranyije abayibonye
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko ahazwi nko ku Kinamba mu Mujyi wa Kigali, habereye impanuka y’ikamyo yacitse feri igahitana ubuzima bw’abantu batandatu, abaturage basabye ko imodoka nini zizwi nka Howo, zikwiye guhagarikwa cyangwa zigashyirirwaho umwihariko w’amasaha zigenda mu mihanda.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, ku Kinama mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, habereye impanuka y’imodoka izwi nka Howo yari ipakiye umucanga, yacitse feri irenga umuhanda ihitana ubuzima bwa bamwe.

Bamwe mu baturage baganiriye na RADIOTV10, bavuze ko izi modoka nini zizwi nka Howo, zikomeje guteza impanuka mu bice binyuranye by’Igihugu.

Umwe yagize ati “Iyo zigenda wagira ngo nta mushoferi uba urimo kuko aho inyuze hose ubona yirukanka kandi zikunda kubura feri na hariya Rwarutabura ejobundi yarazamutse isubira inyuma, na hariya ku musigiti yaramanutse ijya i Nyanza kuri gare ibura feri. Ziriya kamyo bakwiye kuzisubiza mu ruganda bakareba ikibazo zifite.”

Undi muturage usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko izi modoka zikwiye kubuzwa kugenda mu gihe abaturage bakiri mu nzira.

Ati “Nibura izi modoka zikwiye kugenda nijoro abantu bashize mu muhanda kuko urabona ziragenda zikanabasanga no ku ruhande bigendera zikabagonga. Cyangwa se bazihaye imihanda yazo byaba ari akarusho.”

Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Rene Irere, yabwiye RADIOTV10 ko ku bijyanye no kuba izi modoka za Howo zikora impanuka kurusha izindi, byasuzumwa kuko ntawapfa kubyemeza.

Yavuze kandi ko iki cyifuzo cy’abaturage basaba ko izi modoka zashyirirwaho amasaha zajya zigendera mu gihe abanyamaguru batakiri mu mihanda cyangwa zigahabwa imihanda yazo, na cyo cyaganirwaho n’inzego zifite mu nshingano ubwikorezi.

Yagize ati “Hari komite y’Igihugu ishinzwe iby’umutekano wo mu muhanda igizwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo na Polisi, ariko ubwo hajyamo n’izindi nzego, izijyanye n’ubucuruzi kugira ngo harebwe ko nta ruhande rubangamirwa ariko hagamijwe umutekano wo mu muhanda waboneka.”

Yanagarutse ku bakeka ko izi modoka ziba zidafite icyemezo cy’ubuziranenge (controle technique), avuga ko nta modoka yemerewe kugenda mu muhanda itagifite, cyakora agasaba abafite amakuru y’iyaba itagifite, kujya bayatanga kugira ngo ba nyirazo bakurikiranwe.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Kanyarwanda says:
    3 years ago

    Mwebwe x ubwanyu iyo murebye kubijyanye nizo kamyo za HOWO ntacyibazo muzibonaho jyewe kubwanjye ahubwo ntanubwo zari zikwiye kuba zikibarizwa no kubutaka bw’ uRwanda kuko ziri gukora amarorerwa menshi cyane kdi impamvu yabwo ntiwayihindura usibye uruganda rwazikoze uburyo bwa FERI yazo harimo kwe, zirayumba, zipakira ibirenze ibikenewe ubundi company yazikoze yazikoze nabi

    Reply
  2. SINAMENYE Paul says:
    3 years ago

    Ikibazo ntabwo ari imodoka kuko ntizitwara zifite abazitwara ahubwo nimutange umuvuduko ntarengwa wazo ahari wenda impanuka zakorwaga nazo bitewe n’umuvuduko zagabanuka. Jyewe n’uko mbyumva.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 13 =

Previous Post

Umwera waturutse i Rwanda ugiye gukwira Isi yose: LONI igiye gutangiza Umuganda

Next Post

U Rwanda rwavuze ku kwiyorobekanya kwa Congo ikora ibihabanye n’ibyo ivuga

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

IZIHERUKA

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?
FOOTBALL

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

by radiotv10
15/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

15/01/2026
Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

15/01/2026
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

15/01/2026
Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwavuze ku kwiyorobekanya kwa Congo ikora ibihabanye n’ibyo ivuga

U Rwanda rwavuze ku kwiyorobekanya kwa Congo ikora ibihabanye n’ibyo ivuga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.