Wednesday, January 7, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Nyuma y’impanuka ikomeye abaturage bahise bagaragaza icyifuzo kidasanzwe

radiotv10by radiotv10
27/10/2022
in MU RWANDA
2
Kigali: Impanuka yahitanye abantu batandatu yakangaranyije abayibonye
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko ahazwi nko ku Kinamba mu Mujyi wa Kigali, habereye impanuka y’ikamyo yacitse feri igahitana ubuzima bw’abantu batandatu, abaturage basabye ko imodoka nini zizwi nka Howo, zikwiye guhagarikwa cyangwa zigashyirirwaho umwihariko w’amasaha zigenda mu mihanda.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, ku Kinama mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, habereye impanuka y’imodoka izwi nka Howo yari ipakiye umucanga, yacitse feri irenga umuhanda ihitana ubuzima bwa bamwe.

Bamwe mu baturage baganiriye na RADIOTV10, bavuze ko izi modoka nini zizwi nka Howo, zikomeje guteza impanuka mu bice binyuranye by’Igihugu.

Umwe yagize ati “Iyo zigenda wagira ngo nta mushoferi uba urimo kuko aho inyuze hose ubona yirukanka kandi zikunda kubura feri na hariya Rwarutabura ejobundi yarazamutse isubira inyuma, na hariya ku musigiti yaramanutse ijya i Nyanza kuri gare ibura feri. Ziriya kamyo bakwiye kuzisubiza mu ruganda bakareba ikibazo zifite.”

Undi muturage usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko izi modoka zikwiye kubuzwa kugenda mu gihe abaturage bakiri mu nzira.

Ati “Nibura izi modoka zikwiye kugenda nijoro abantu bashize mu muhanda kuko urabona ziragenda zikanabasanga no ku ruhande bigendera zikabagonga. Cyangwa se bazihaye imihanda yazo byaba ari akarusho.”

Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Rene Irere, yabwiye RADIOTV10 ko ku bijyanye no kuba izi modoka za Howo zikora impanuka kurusha izindi, byasuzumwa kuko ntawapfa kubyemeza.

Yavuze kandi ko iki cyifuzo cy’abaturage basaba ko izi modoka zashyirirwaho amasaha zajya zigendera mu gihe abanyamaguru batakiri mu mihanda cyangwa zigahabwa imihanda yazo, na cyo cyaganirwaho n’inzego zifite mu nshingano ubwikorezi.

Yagize ati “Hari komite y’Igihugu ishinzwe iby’umutekano wo mu muhanda igizwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo na Polisi, ariko ubwo hajyamo n’izindi nzego, izijyanye n’ubucuruzi kugira ngo harebwe ko nta ruhande rubangamirwa ariko hagamijwe umutekano wo mu muhanda waboneka.”

Yanagarutse ku bakeka ko izi modoka ziba zidafite icyemezo cy’ubuziranenge (controle technique), avuga ko nta modoka yemerewe kugenda mu muhanda itagifite, cyakora agasaba abafite amakuru y’iyaba itagifite, kujya bayatanga kugira ngo ba nyirazo bakurikiranwe.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Kanyarwanda says:
    3 years ago

    Mwebwe x ubwanyu iyo murebye kubijyanye nizo kamyo za HOWO ntacyibazo muzibonaho jyewe kubwanjye ahubwo ntanubwo zari zikwiye kuba zikibarizwa no kubutaka bw’ uRwanda kuko ziri gukora amarorerwa menshi cyane kdi impamvu yabwo ntiwayihindura usibye uruganda rwazikoze uburyo bwa FERI yazo harimo kwe, zirayumba, zipakira ibirenze ibikenewe ubundi company yazikoze yazikoze nabi

    Reply
  2. SINAMENYE Paul says:
    3 years ago

    Ikibazo ntabwo ari imodoka kuko ntizitwara zifite abazitwara ahubwo nimutange umuvuduko ntarengwa wazo ahari wenda impanuka zakorwaga nazo bitewe n’umuvuduko zagabanuka. Jyewe n’uko mbyumva.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

Umwera waturutse i Rwanda ugiye gukwira Isi yose: LONI igiye gutangiza Umuganda

Next Post

U Rwanda rwavuze ku kwiyorobekanya kwa Congo ikora ibihabanye n’ibyo ivuga

Related Posts

Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Uko Urukiko rwanzuye mu rubanza rw’umugabo wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo kubera ibyaha bikomeye

by radiotv10
06/01/2026
0

Umugabo witwa Ntarindwa Emmanuel wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo bacukuye mu nzu y’umugore babanaga kubera kugira uruhare muri Jenoside...

Rwanda Strengthens Its Position in the Global Tungsten Supply Chain

Rwanda Strengthens Its Position in the Global Tungsten Supply Chain

by radiotv10
06/01/2026
0

Deep beneath the hills of Nyakabingo in Rulindo District, northern Rwanda, lies one of Africa’s most important sources of tungsten,...

Cost of Gorilla Trekking Reduced

Cost of Gorilla Trekking Reduced

by radiotv10
06/01/2026
0

The Rwanda Development Board (RDB) has announced a reduction in gorilla trekking permit fees for the entire year of 2026,...

Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

by radiotv10
06/01/2026
0

The festive season is often filled with joy, gifts, travel, and celebrations, but it can also leave many people feeling...

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

by radiotv10
06/01/2026
0

Imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ya Taxi Minibus yakoreye impanuka mu muhanda Muhanga-Kigali ubwo yari igeze ahazwi nko...

IZIHERUKA

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa
IMYIDAGADURO

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

by radiotv10
06/01/2026
0

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

06/01/2026
Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

06/01/2026
Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Uko Urukiko rwanzuye mu rubanza rw’umugabo wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo kubera ibyaha bikomeye

06/01/2026
Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

06/01/2026
Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

06/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwavuze ku kwiyorobekanya kwa Congo ikora ibihabanye n’ibyo ivuga

U Rwanda rwavuze ku kwiyorobekanya kwa Congo ikora ibihabanye n’ibyo ivuga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.