Kigali: Umugabo wishe umugore we amutegeye mu nzira akamukata ijosi yakatiwe burundu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igihano cy’igifungo cya burundu umugabo witwa Bizimana nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica umugore we ubwo yamukataga ijosi mu gitondo nka saa tatu mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, agahita yitaba Imana.

Icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, cyasomwe kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022 aho Umucamanza yahamije uyu mugabo witwa Bizimana icyaha cy’ubwicanyi.

Izindi Nkuru

Iki cyaha yahamijwe cyakozwe tariki ya 06 Ukuboza 2021 ubwo uyu mugabo yicaga umugore we amutangiriye mu nzira avuye kurangura, amukeba ijosi ahita yitaba Imana, abaturage bari aho muhanda bahita bamukurikira baramufata bamushyikiriza ubutabera.

Ubu bwicanyi bwanavuzwe cyane, bwabaye mu masaha ya saa tatu za mu gitondo, mu Murenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi, Umudugudu wa Mukoni.

Amakuru avuga ko Bizimana yagiye kugura icyuma ku isoko i Kabuga agategera umugore we mu nzira avuye kurangura imineke n’inyanya akamugendaho, yabona ageze ahatari abantu benshi akamuturuka inyuma akamukeba ijosi.

Abari hafi aho bahise batabara, bagerageza gufasha uwari amaze gukebwa ijosi ariko biranga ahita yitaba Imana.

Ubwo ibi byamaraga kuba, abo baturage bahise bashakisha uyu mugabo wari umaze gukora icyo cyaha, bamufatira mu gishanga aho yari yihishe mu bigori, ahita ashyikirizwa ubuyobozi.

Akimara gufatwa, yemeye icyaha, akavuga ko yishe umugore we amujijije amafaranga ye Ibihumbi 500 Frw yatwaye ariko ntagaragaza aho ayo mafaranga yari yavuye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru