Kiliziya Gatulika mu Rwanda yagaragaje aho ihagaze ku guha umugisha ‘Abatinganyi’ byemejwe na Papa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda, bwashyize hanze itangazo buvuga ku rwandiko rw’ibiro bya Papa ruherutse kujya hanze rwemeza ko ababana bahuje igitsina bagomba guhabwa umugisha, bubyamaganira kure, buvuga ko “bihabanye rwose n’amategeko y’Imana n’umuco wacu.”

Bikubuye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rigaruka ku byatangahwe n’Ibiro bya Papa bishinzwe Ukwemera Gatulika i Roma bikubiye mu rwandiko rwiswe Fiducia Supplicans (Ukwizera kwambaza Imana), rwavugaga ko ababana bahuje igitsina bagomba guhabwa umugisha kimwe n’umugabo n’umugore babana batarasezeranye.

Iri tangazo ry’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, rigira riti “Twebwe Abepiskopi banyu tubandikiye iri tangazo tugamije gukuraho urujijo no kubahumuriza nyuma y’uko urwo rwandiko rukuruye impaka nyinshi n’impungenge ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore babana ku buryo butemewe na Kiliziya n’uwahabwa ababana bahuje igitsina.”

Kiliziya Gatulika mu Rwanda, ivuga ko uru rwandiko rw’Ibiro bya Papa, rutaje guhindura inyigisho za Kiliziya zijyanye n’umugisha w’isakaramentu ry’ugushyingirwa gutagatifu.

Iti “Uwo mugisha w’isakaramentu ugenewe umugabo n’umugore [bikubiye mu Intangiriro 1, 27] bahujwe n’urukundo ruzira gutana [Matayo 19, 6] kandi rigamije kubyara.”

Inama y’Abepisikopi mu Rwanda ikomeza ivuga ko “guha umugisha umugabo n’umugore babana mu buryo butemewe na Kiliziya ntabwo bigomba kwitiranywa n’isakaramentu ryo gushyingirwa.”

Ikongera iti “Kubana kw’abantu bahuje igitsina bihabanye rwose n’amategeko y’Imana n’umuco wacu. Kuba umugisha wahabwa ababana bahuje igitsina byatera urujijo ku isakaramentu ry’ugushyingirwa.”

Kiliziya Gatulika ivuga ko kubera impungenge n’impaka zatewe na ruriya rwandiko rw’ibiro bya Papa, hakemewe inyigisho zigamije gufasha abantu kumva neza agaciro k’isakaramentu ry’ugushyingirwa n’ubwoko bw’imigisha yemewe gutangwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru