Umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Butare, Musenyeri Jean Bosco NTAGUNGIRA yatangaje urupfu rwa Padiri Faustin Rutembesa wanabaye mu Buyobozi bwa Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, witabye Imana azize uburwayi.
Urupfu rwa nyakwigendera, rwatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa Diyoseze Gatulika ya Butare, rivuga ko Padiri Faustin RUTEMBESA yitabye Imana kuri iki Cyumweru.
Iri tarangazo ry’Umushumba wa Diyoseze ya Butare, rivuga ko “Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco NTAGUNGIRA, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare, afatanyije n’umuryango wa Padiri Faustin RUTEMBESA, ababajwe no kumenyesha Abepiskopi, Abasaseridoti, Abiyeguriyimana, Abakristu n’inshuti ko Padiri Faustin RUTEMBESA yitabye Imana kuri iki cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026 azize uburwayi.”
Muri iri tangazo, Musenyeri Jean Bosco NTAGUNGIRA avuga ko “imihango yo kumuherekeza” izatangazwa mu rindi tangazo rizajya hanze nyuma.
Padiri Faustin Rutembesa azwi no mu burezi bw’amashuri makuru mu Rwanda, aho yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe amasomo muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, Catholic University of Rwanda (CUR), ishami rya Save.
Ubuyobozi bw’iyi kaminuza, na bwo bwagaragaje agahinda bwatewe n’itabaruka rya Padiri Faustin Rutembesa, mu itangazo bwashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gashyantare.
Muri iri tangazo, ubuyobozi bw’iri shuri rikuru, bwavuze ko “Umuryango wa CUR ubabajwe cyane no gutangaza urupfu rwa Padiri Porofeseri Faustin Rutembesa, witabye Imana kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026! Roho ye iruhukire mu mahoro ahoraho.”


RADIOTV10









