Kiliziya Gutulika mu Rwanda, yungutse Musenyeri mushya, Padiri Dr Balthazar Ntivuguruzwa, washyizweho n’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, wamutoreye kuba Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, asimbuye Musenyeri Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Padiri Balthazar Ntivuguruzwa yagizwe umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Kabgayi kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Gicurasi 2023.
Mu itangazo dukesha Inama Nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda, ivuga ko “Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023, Papa Faransisiko yatoreye Padiri Balitazari Ntivuguruzwa kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, asimbuye Musenyeri Simaragidi Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Tumwifurije ubutumwa bwiza.”
Padiri Balthazar Ntivuguruzwa wagizwe Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Kiliziya Gatulika rya Kabgayi (ICK).
Padiri Balthazar Ntivuguruzwa wagizwe Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Kiliziya Gatulika rya Kabgayi (ICK).
Balthazar Ntivuguruzwa usimbuye Musenyeri Smaragde Monyintege, yahawe ubusaseridoti muri Mutarama 1997 nyuma yo kurangiza amasomo mu mashuri ya Kiliziya Gatulika arimo Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Leon Kabgayi.
Iyi Seminari Nto ya Kabgayi kandi yanayikozemo, kuko yabaye Umuyobozi Wungirije wayo nyuma yo guhabwa Ubupadiri mu 1997 kugeza muri 2000.
Yize amasomo ajyanye Tewolojiya, arimo ayo yigiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba anafite impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD muri Tewolojiya.
RADIOTV10