Umuyobozi wo hejuru ku Isi agiye kwimanukira kubera ibibazo byo muri Congo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Manuel de Oliveira Guterres, ategerejwe mu nama yo ku rwego rwo hejuru izabera mu Burundi, igamije gushakira amahoro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itangazo dukesha Ishami ry’Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Abibumbye mu karere k’Ibiyaga Bigari, rivuga ko mu Burundi hazateranira Inama yo ku rwego rwo hejuru y’akarere yiswe ROM (Regional Oversight Mechanism) iziga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere.

Izindi Nkuru

Itangazo dukesha ibiro by’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, rivuga ko “Tariki 05 Gicurasi, Umunyamabanga Mukuru azerecyeza i Bujumbura mu Burundi mu nteko ya 11 ya ROM.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko iyi nama izaba tariki 06 Gicurasi 2023, aho abayobozi bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bazaganira ku muti n’imbogamizi ku byemerejwe i Addis Ababa mu myaka icumi ishize.

Rigakomeza rigira riti “Bazanaganira kandi ku ishyira mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho mu nama z’i Luanda n’i Nairobi.”

Rigasoza rigira riti “Igihe azaba ari i Bujumbura kandi António Guterres arateganya kuzahura na Perezida Evariste Ndayishimiye ndetse n’abandi bayobozi bo mu karere bazitabira iyi nama yo ku rwego rwo hejuru.”

Iyi nama igiye kuba mu gihe ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buherutse kongera gutsemba ko butazaganira n’umutwe wa M23, mu gihe biri mu byemerejwe mu nama z’i Luanda n’i Nairobi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru