Mu Gihugu cy’Igituranyi cy’u Rwanda Minisitiri yabyutse araswa n’uwamurindaga ku mpamvu y’urujijo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe umurimo, akazi n’iby’inganda Colonel (Rtd) Charles Okello Engola yishwe arashwe n’umurinzi we, aho yari atuye i Kampala, na we ahita yirasa.

Col (rtd) Charles Okello Engola yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Gicurasi 2023 iwe mu rugo mu gace ka Kyanja mu mujyi wa Kampala.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi yo ku rwego rw’Umurwa Mukuru wa Kampala, Luke Owoyesigire, yemeje ko uyu munyapolitiki yarashwe.

Aganira n’Ikinyamakuru Daily Minitor cyo muri Uganda, Owoyesigire yagize ati “Yego. Kyanja yarashwe. Umusirikare yarashe sebuja.”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among na we yemeje urupfu rw’uyu muminisitiri ubwo yari atangije Inteko Rusange y’umutwe w’Abadepite muri iki gitondo.

Yagize ati “Muri iki gitondo nakiriye inkuru y’akababaro ko Hon Engola yarashwe n’umurinzi we, na we arangije arirasa. Imana imwakire mu mahoro. Ibyo ni umugambi w’Imana. Ntacyo twabihinduraho.”

Muri iki gitondo, inzego z’umutekano zahise zihutira kugera ku rugo rw’uyu nyakwigendera ndetse n’abandi bayobozi mu nzego nkuru barimo Minisitiri w’Uburinganire Betty Amongi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru