Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kimwe mu Bihugu byohereje abasirikare muri Congo kuyifasha guhangana na M23 cyafashe ikindi cyemezo

radiotv10by radiotv10
06/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Kimwe mu Bihugu byohereje abasirikare muri Congo kuyifasha guhangana na M23 cyafashe ikindi cyemezo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera; akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki Gihugu (MDF), yafashe icyemezo cyo gucyura abasirikare bacyo bari baragiye mu butumwa bwa SADC mu burasirazuba bwa DRC.

Ni icyemezo cyafashwe na Perezida Lazarus Chakwera wasabye ingabo ze ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwa SADC (SAMIDRC) gutangira kwitegura gutaha.

Itangazo rya Perezida wa Malawi ry’iki cyemezo, ryagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gashyantare 2025 nyuma y’umunsi umwe gusa umutwe wa M23 utangiye agahenge ko koroshya ibikorwa by’ubutabazi.

Itangazo ryo gucyura aba basirikare, rigira riti “Perezida Chakwera yategetse Umugaba Mukuru wa MDF (Malawi Defense Force) gutangira imyiteguro yo gucyura abasirikare ba Malawi. Mu rwego rwo kubahiriza agahenge katangajwe n’impande zihangaye ndetse no korohereza ibiganiro bigamije kuzana amahoro.”

Ingabo za Malawi ni zimwe mu zigize iziri mu butumwa bwa SAMIDRC zihuriyemo n’iza Afurika y’Epfo zimaze iminsi zifatanya na FARDC mu rugamba iki gisirikare cya Leta ya Congo gihanganyemo n’umutwe wa M23.

Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) wohereje izi ngabo mu butumwa, umwaka ushize wari wafashe icyemezo cyo kuzongereye igihe.

Ingabo ziri mu butumwa bwa SADC zanenzwe ubu butumwa, aho bivugwa ko zagiye kubungabunga amahoro nyamara zikaba zifasha FARDC guhangana na M23, mu gihe imyanzuro yagiye ifatirwa mu nama ziga kuri ibi bibazo, yose isaba ko bikemurwa hakoreshejwe inzira z’ibiganiro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 4 =

Previous Post

Hatangajwe umubare w’abo ku ruhande rwa FARDC baguye mu mirwano y’i Goma

Next Post

Icyemezo batewe n’ibyo babona nko guheezwa ku majyambere cyazamuye imvugo zibusanye hagati y’inzego

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyemezo batewe n’ibyo babona nko guheezwa ku majyambere cyazamuye imvugo zibusanye hagati y’inzego

Icyemezo batewe n’ibyo babona nko guheezwa ku majyambere cyazamuye imvugo zibusanye hagati y’inzego

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.