Abatishoboye bo mu Kagari ka Nyakabungo mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe, bavuga ko basinyiye inkunga y’amafaranga babwirwaga ko bazahabwa mu kwezi kumwe, none amezi abaye abiri bategereje.
Aba baturage batishoboye, bavuga ko batumijwe ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga (07) 2024, ngo bajye ku Biro by’Akagari gusinyira inkunga y’amafaranga igomba kubafasha kwikura mu bukene.
Bavuga ko uretse amakuru bumvaga ko bazahabwa ibihumbi 800 Frw, nta yandi makuru bari bafite kuri iyi nkunga, bamaze amezi abiri bategereje.
Dusabimana Innovent, umwe muri aba baturage, avuga ko ubwo batumizwaga ku Biro by’Akagari bahawe impapuro zo gusinyaho, ubundi bakazisinya bafite ibyishimo.
Ati “Twagiye kubona tubona baduhaye impapuro, twamara kuzisinyaho na bo bakazisinyaho, bati ‘ngaho nimutahe nyuma y’iminsi mirongo itatu nibwo turi bubasubize’. Ibipapuro turabimanukana tubishyira hano mu rugo. Twarategereje twarahebye.”
Mukabutera Rachel na we agira ati “Ayo mafaranga ntayo baduhaye mu ntoki, ahubwo baduhaye ibipapuro kugeza n’ubu.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukandayisenga Janviere yavuze ko aba baturage basinye koko, ariko ko atari inkunga bagombaga guhita bahabwa, ahubwo ko byari bigamije kuzabafasha igihe habonetse inkunga.
Ati “Ntabwo ari amsezerano yo kugira ibyo babaha biri precis (bizwi). Icyo dukora ni uguhora tuganira nab o hanyuma twabona ubufasha runaka, amahirwe yo kumuhuza na yo tukagenda dufata kugeza igihe bose tuzabahera. Ntabwo ako kanya twahita tubikora icyarimwe ngo tubone ubushobozi.”
Uyu muyobozo asaba aba baturage gutegereza kuko umwaka w’Imihigo ukiri mu ntangiro, bityo ko igihe amahirwe yabonetse bazabimenyeshwa.
Ati “Haracyari kare ni bwo dutangiye umwaka w’imihigo, ubu nibwo dutangiye gukora imishinga. Tuzagenda tubahuza n’amahirwe bitewe kandi n’ibikorwa biri gukorwa.”
Guhera mu midugudu kugera ku rwego rw’igihugu hari komite zashyizweho zigamije guherekeza abafite amikoro make binyuze mu guhabwa inkunga bakeneye ndetse bakanasinya amasezerano yoroheje yo kwiyemeza kwivana mu bukene mu gihe cy’imyaka 2, harimo gushakirwa imirimo yoroheje, korozwa amatungo, ndetse guhabwa amafaranga.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10