Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kirehe: Haravugwa umusoro ushobora guteza kutumvikana mu bacuruza ibicuruzwa biciriritse

radiotv10by radiotv10
05/02/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kirehe: Haravugwa umusoro ushobora guteza kutumvikana mu bacuruza ibicuruzwa biciriritse
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bacuriza ibicuruzwa biciriritse hanze y’isoko rya Nyakarambi mu Karere ka Kirehe, ntibavuga rumwe ku musoro bacibwa kuko uhanitse bagereranyije n’ucibwa abo bacuruza bimwe, kuko babakubye gatatu, nyamara bose bacururiza hamwe ndetse n’ibicuruzwa bijya kunganya agaciro.

Aba bacuruzi, ni abacuruza ibijumba n’ibitoki bacururiza hasi muri iri soko rya Nyakarambi riherereye mu Murenge wa Kirehe, aho bavuga ko basoreshwa ibihumbi bitatu (3 000 Frw) mu gihe abacuruza inyanya n’ibindi bicuruzwa bo basoreshwa igihumbi (1 000 Frw).

Aba basoreshwa ibihumbi bitatu, bavuga ko batiyumvisha uburyo babigirijeho nkana mu musoro, bagakuba gatatu abandi, nyamara ibyo bacuruza binganya agaciro.

Umwe yagize ati “Ikigaragara uba ubona ko ari akarengane dufite kuko ab’inyanya basora igihumbi (1 000 Frw) twebwe tugasora bitatu (3 000 Frw). Bagenekereje twajya dusora kimwe n’ay’abandi.”

Undi na we ati “Niba twese ducururiza hanze, dukwiye gutanga umusoro w’igihumbi kuko tuba tuzi ko hano dukorera hakenewe isuku.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno aviga ko bagiye gufatanya n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro gusuzuma iki kibazo, bakamenya impamvu aba bacuruzi basoreshwa umusoro utangana

Yagize ati “Ni ibicuruzwa biba bitandukanye bisora mu buryo butanduaknye. Nk’ubuyobozi turaza kubisuzuma tunaganire n’inzego zibishinzwe, turaganira na RRA dufatanyije n’Inama Njyanama kugira ngo harebwe ibijyanye n’ingano y’ibisoreshwa muri iri soko.”

Aba bacuruzi bavuga ko bumva neza umumaro wo gusora ariko ko hatari hakwe kuzamo ubusumbane mu gusoreshwa kandi aho bacururiza ari hamwe ndetse bose bacuruza ibiribwa.

Aba bacuruzi bavuga ko ibi bisa n’akarengane
Bivugwa n’abacuruza ibijumba

Ndetse n’abacuruza ibitoki
Mu gihe abacuruza inyanya bo basoreshwa 1 000 Frw

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

Harumvikana kunyuranya hagati y’Ubuyobozi n’abakora ibitemewe bituma bahozwa ku nkoni bavuga ko babiterwa n’amaburakindi

Next Post

Igikekwa ku bisasu bibiri byatahuwe ahantu habiri hatandukanye mu Ntara imwe mu Rwanda

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igikekwa ku bisasu bibiri byatahuwe ahantu habiri hatandukanye mu Ntara imwe mu Rwanda

Igikekwa ku bisasu bibiri byatahuwe ahantu habiri hatandukanye mu Ntara imwe mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.