Bamwe mu bacuriza ibicuruzwa biciriritse hanze y’isoko rya Nyakarambi mu Karere ka Kirehe, ntibavuga rumwe ku musoro bacibwa kuko uhanitse bagereranyije n’ucibwa abo bacuruza bimwe, kuko babakubye gatatu, nyamara bose bacururiza hamwe ndetse n’ibicuruzwa bijya kunganya agaciro.
Aba bacuruzi, ni abacuruza ibijumba n’ibitoki bacururiza hasi muri iri soko rya Nyakarambi riherereye mu Murenge wa Kirehe, aho bavuga ko basoreshwa ibihumbi bitatu (3 000 Frw) mu gihe abacuruza inyanya n’ibindi bicuruzwa bo basoreshwa igihumbi (1 000 Frw).
Aba basoreshwa ibihumbi bitatu, bavuga ko batiyumvisha uburyo babigirijeho nkana mu musoro, bagakuba gatatu abandi, nyamara ibyo bacuruza binganya agaciro.
Umwe yagize ati “Ikigaragara uba ubona ko ari akarengane dufite kuko ab’inyanya basora igihumbi (1 000 Frw) twebwe tugasora bitatu (3 000 Frw). Bagenekereje twajya dusora kimwe n’ay’abandi.”
Undi na we ati “Niba twese ducururiza hanze, dukwiye gutanga umusoro w’igihumbi kuko tuba tuzi ko hano dukorera hakenewe isuku.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno aviga ko bagiye gufatanya n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro gusuzuma iki kibazo, bakamenya impamvu aba bacuruzi basoreshwa umusoro utangana
Yagize ati “Ni ibicuruzwa biba bitandukanye bisora mu buryo butanduaknye. Nk’ubuyobozi turaza kubisuzuma tunaganire n’inzego zibishinzwe, turaganira na RRA dufatanyije n’Inama Njyanama kugira ngo harebwe ibijyanye n’ingano y’ibisoreshwa muri iri soko.”
Aba bacuruzi bavuga ko bumva neza umumaro wo gusora ariko ko hatari hakwe kuzamo ubusumbane mu gusoreshwa kandi aho bacururiza ari hamwe ndetse bose bacuruza ibiribwa.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10