Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kirehe: Polisi yatahuye umugabo wari warahishe imifuka itatu y’urumogi ayitabye mu murima

radiotv10by radiotv10
10/06/2022
in MU RWANDA
0
Kirehe: Polisi yatahuye umugabo wari warahishe imifuka itatu y’urumogi ayitabye mu murima
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo witwa Nizeyimana w’imyaka 51 y’amavuko wo mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, yafatanywe ibiro 42 by’urumogi rwari rupakiye mu mifuka itatu, yari yaratabye mu murima.

Uyu mugabo wo mu Mudugudu wa Karenge I mu Kagari ka Rubirizi mu Murenge wa Nasho, yafashwe mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kane tariki 09 Kamena 2022 ubwo Polisi yakoraga umukwabu wo kumutahura nyuma y’uko hari umuturage wari wamutanzeho amakuru.

Uwo muturage usanzwe ari umuturanyi w’uyu mugabo, yari yamubonye ahisha urwo rumogi yakuye mu Gihugu cy’abaturanyi cya Tanzani.

Superintendent of Police (SP) Twizeyimana Hamdun, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko igikorwa cyo gufata uyu mugabo cyabaye nyuma yuko Polisi ihawe amakuru ko hari urumogi rwinshi rwinjiye mu Gihugu ruvuye muri Tanzania.

Yagize “Nibwo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, Polisi yakoze ibikorwa byo kurufata, bagenzuye muri uwo murima ni bwo bahasanze ibiro 42 by’urumogi rupakiye mu mifuka itatu, niko guhita atabwa muri yombi.”

SP Twizeyimana washimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bikorwa nk’ibi, yagize ati “Ni ikimenyetso cyerekana ko abaturage bamaze kumva neza ububi bwo gukora icyaha.”

Yaboneyeho gushishikariza buri wese gufatanya n’inzego z’umutekano agatanga amakuru y’aho abonye abakora ibyaha cyane cyane abijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’ababikoresha.
uyu mugabo witwa Nizeyimana n’ ibiyobyabwenge yafatanwe, yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nasho ngo hakurikizwe amategeko.


ICYO AMATEGEKO AVUGA

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 2 =

Previous Post

Mozambique: RDF yatangiye gusubiza abaturage mu byabo bari babikuwemo n’ibyihebe i MocimboaDaPraia

Next Post

RIB yinjiye mu kibazo cy’umunyamahanga watonganyije umuzungukazi akamwirukana amushushubikanya amuhora kutamuvugisha

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze
MU RWANDA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
RIB yinjiye mu kibazo cy’umunyamahanga watonganyije umuzungukazi akamwirukana amushushubikanya amuhora kutamuvugisha

RIB yinjiye mu kibazo cy’umunyamahanga watonganyije umuzungukazi akamwirukana amushushubikanya amuhora kutamuvugisha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.