Mozambique: RDF yatangiye gusubiza abaturage mu byabo bari babikuwemo n’ibyihebe i MocimboaDaPraia

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku bufatanye bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu butumwa bwo kugaruka amahoro ndetse n’iz’iki Gihugu, batangiye gusubiza abaturage mu byabo bo mu Mujyi wa Mocimboa da Praia babikuwemo n’ibikorwa by’iterabwoba.

Aba baturage bo mu Mujyi wa Mocimboa da Praia bacumbikiwe mu nkambi y’impunzi ya Internally Displaced People (IDP) of Quitunda mu Karere ka Palma, ibikorwa byo kubasubiza mu byabo cyatangiye kuri uyu wa Kane tariki 09 Kamena 2022.

Izindi Nkuru

Basubijwe mu byabo nyuma y’uko ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique, bakoze ibikorwa bya gisirikare byo kwirukana abarwanyi bo mu mitwe y’iterabwoba yari yayogoje ibice bimwe byo muri Mozambique.

Ku ikubitiro, abaturage 123 basubijwe mu ngo zabo aho Ingabo z’u Rwanda zabaherekeje zikabashyizayo mu Mudugudu wa Nanduadwa.

Umuyobozi w’Akarere witwa Momba Cheia Carlos yayoboye uyu muhango ari kumwe n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Biteganyijwe ko abaturage babarirwa mu 3 556 bacumbikiwe muri iyi Nkambi ya Quitunda IDP, bagomba gusubizwa mu ngo zabo.

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zagiye zibarinze

Bageze iwabo baramwenyura

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru