Kiyovu Sports yasobanuye iby’ibibazo bivugwa muri iyi kipe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports buvuga ko ibivugwa ko muri iyi kipe harimo ikibazo gishingiye ku mishahara n’uduhimbazamusyi bafite uko babivuganye kandi nta kibazo abakinnyi babifiteho.

 

Izindi Nkuru

Muri Kiyovu Sports biravugwa ko abakinnyi batishimye bitewe n’ikirarane cy’umushahara cy’ukwezi kwa 11 bafitiwe n’ikipe ndetse n’uduhimbazamusyi tw’imikino 4 batarahabwa.

Amakuru avuga ko abakinnyi batishimye kubera ko batarishyurwa ukwezi kwa 11 ndetse n’utu duhimbazamushyi aho buri mukinnyi afitiwe ibihumbi 120 by’uduhimbazamusyi kuko umukino ari ibihumbi 30 kandi bakaba bishyuza imikino 4.

Mu kiganiro twagiranye n’Umuvugizi w’iyi kipe Munyengabe Omar yavuze ko ntawabuza abavuga kuvuga ariko bo muri Kiyovu Sports bameze neza nta kibazo kirimo.

Ati “ Nta kibazo cyiri muri iyi kipe abakinnyi bari mu myitozo, ibivugwa ko basibye imyitozo ni umutoza wari wabahaye ikiruhuko. Ntamwenda w’uduhimbazamusyi tubafitiye icyo tubarimo ni umushahara w’ukwezi kwa 11, ibyo byose bivugwa tubyima amatwi kuko ntaho bihuriye n’ukuri, nitwe tuzi ibyo tuba twavuganye n’abakinnyi.”

Hari amakuru avugwa ko hari uduhimbazamusyi  Kiyovu Sports itaraha abakinnyi ari utw’imikino 4 batsinze Gicumbi FC, Musanze FC, Etincelles na Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru