Saturday, December 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

KNC agiye mu Nteko namutora- Impaka za KNC na CP Kabera zazamuye amarangamutima

radiotv10by radiotv10
18/11/2021
in MU RWANDA
0
KNC agiye mu Nteko namutora- Impaka za KNC na CP Kabera zazamuye amarangamutima
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batwara ibinyabiziga n’abakurikiranira hafi amakuru y’ibibera mu Rwanda bakomeje kugaragaza uruhande bahagazeho mu bijyanye n’imikoreshereze ya Camera zifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda, bashingiye ku kiganiro CP John Bosco Kabera yagiranye na KNC bagasa nk’abagira ibyo badahurizaho.

Kuva ejo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana ikiganiro cy’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera n’Umunyamakuru KNC bavugaga ku bijyanye n’imikorere ya Camera zifashishwa mu gukaza umutekano wo mu muhanda.

Muri kiriya kiganiro cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, CP Kabera wari wahamagawe mu kiganiro cyacaga imbonannkubone kuri Radio& TV 1, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, hari aho yumyikana abwira Umunyamakuru KNC ko bariho bayobya abanyakigali ku bijyanye n’imikoreshereze ya ziriya Camera ndetse ko bari kurwanya ibiteganywa n’amategeko.

Uyu munyamakuru na we asubiza CP Kabera ko iyo mvugo igamije kwangisha kiriya gitangazamakuru cyabo Abaturage, ati “Afande witubeshyera ntabwo turimo kurwanya itegeko utanatwandisha abaturage ahubwo itegeko ni mwe murimo kuryica.”

Abakomeje gutanga ibitekerezo kuri kiriya kiganiro cyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaza ko bashyigikiye KNC.

Umunyamakuru Sabin Murungi yagize ati “KNC agiye mu Nteko namutora njye n’abankomokaho. Mbega umugabo uhagarara ku kuri weeeeee….KNC ubahwaaaaaaaaa.”

Uwitwa Ibambasi Neema na we yagize ati “Afande Kabera Ntabwo ajya atuma umuntu avuga kdi iteka aba akubara nkumunyamafuti ntatume wisobanura!! Ibyo nabyo azabikosore Dore nanjye yigeze kubinkora mugejejeho ikibazo nahohotewe.”

Usabyumukiza Beatrice na we yanenze KNC uburyo yacaga mu ijambo CP John Bosco Kabera amusaba na we kugira icyo avuga ku byariho bitangazwa n’uyu muvugizi wa Polisi y’u Rwanda.

Uyu Beatrice yagize ati “Uyu mugabo nubwo ari umunyamakuru nta professional abikorana rwose ikindi ni indispline cyane.”

Abamotari bamaze iminsi biyasira kuri ziriya Camera zikomeje kubaca amafaranga na bo bakomeje kugaragaza ko bashyigikiye ibyatangazwaga na KNC muri kiriya kiganiro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko ziriya Camera zikomeje kwijujutirwa na benshi, ziziyongera.

Yagize ati “Icyo nababwira, izi Camera ziziyongera. Muti kubera iki? Kubera ko ikigamijwe ari umutekano w’abantu mu muhanda, ikindi ni uko Abapolisi baziyongera.”

RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 4 =

Previous Post

Mme J.Kagame yasabye abagabo kugira uruhare mu kurandura Kanseri y’Umura nubwo batayirwara

Next Post

I Kampala habayeho kwikanga iturika ry’ikindi gisasu ku isoko

Related Posts

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo

Iby’ingenzi wamenya ku yandi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo

by radiotv10
05/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zasinye amasezerano y’inyongera mu bijyanye n’ubukungu, arimo ajyanye n’imikoranire mu bijyanye...

IZIHERUKA

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana
IMYIDAGADURO

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

by radiotv10
05/12/2025
0

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

05/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

05/12/2025
Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

05/12/2025
Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

05/12/2025
Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
I Kampala habayeho kwikanga iturika ry’ikindi gisasu ku isoko

I Kampala habayeho kwikanga iturika ry’ikindi gisasu ku isoko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.