KNC atangaje ko akuye ikipe ye muri Shampiyona ati “Uyu ni umwanda”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yatangaje ko akuye ikipe ye muri Shampiyona y’umupira w’amaguru ngo kubera inenge nyinshi ayibonamo we yise ‘umwanda’ zijyanye n’imisifurire.

Ni nyuma y’uko Gasogi United itsinzwe Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’u Rwanda igitego 1-0.

Izindi Nkuru

Muri uyu mukino wabonetsemo igitego kimwe cya Rayon Sports, ikipe ya Gasogi bari bahanganye yabonye igitego ariko umusifuzi wo ku ruhande aracyanga avuga ko abakinnyi ba Gasogi barariye mu gihe abahanga mu by’umupira w’amaguru bari kwemeza ko uyu musifuzi ashobora kuba yibeshye ku buryo icyo cyari igitego.

Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles yatangaje ko ikipe ye isezeye muri shampiyona ndetse ntacyakorwa kugira ngo igaruke kabone nubwo zaba ari impuhwe z’Imana.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino, KNC yagarutse ku byo yakunze kunenga umupira w’amaguru mu rwanda, avuga ko mu buyobozi bwa FERWAFA “Huzuyemo Mafia, umwanda n’ibindi. Twebwe dufashe umwanzuro iyi kipe tuyivanye mu irushanwa. Kuva uyu munsi…”

Mu ijambo ryumvikanamo uburakari, KNC yakomeje avuga ko iyi kipe ye idashobora kugaruka muri shampiyona kabone “nubwo zaba ari impuhwe z’Imana kuko ibi ni umwanda…”

Yavuze ko abasore b’ikipe ye bakoresheje ingufu zose zishoboka kugira ngo batsinde ariko imisifurire irabazonga. Ati “Nibadakemura iki kibazo hari igihe abantu bazarwana hanze y’ikibuga.”

Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022, hakomeje imikino ya shampiyona hasozwa imikino ibanza ahakinwaga imikino y’umunsi wa 15, harimo umukino w’ishiraniro wahuje Rayon Sports na Gasogi United kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino wagiye gukinwa, hashize iminsi micye umuyobozi wa Gasogi United, KNC afatiwe ibihano byo kutagaragara ku kibuga imikino umunani ndetse anacibwa amande bitewe n’ibyo yatangaje ahanini agaruka ku basifuzi yashiNje ko bamusifuriye nabi.

Ni umukino amakipe yombi yagiye gukina amaze iminsi mu bihe bibi by’intsinzwi, aho bombi baherukaga gutakaza imikino y’umunsi wa 14.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru