Nyuma y’uko injyana ya Rumba y’Abaturanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanditswe mu Njyana Ndangamuco ku Isi, hari abibaza niba imbyino gakondo z’u Rwanda nk’Igishakamba cyangwa Ikinimba na zo byazagera kuri uru rwego.
Muri iki cyumweru, abakunzi b’umuziki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Congo Brazzaville bari mu byishimo nyuma y’uko ishami ry’Umuryango w’Abibumbwe rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryemeje injyana ya Rumba ishyirwa mu njyana ndangamuco ku rwego rw’Isi.
Iyi njyana ya Rumba yashyizwe kuri uru rwego nyuma y’igihe kitari gito ba nyiri ubwite (DRC na Congo Brazzaville) babisaba.
Umuyobozi w’ikigo cy’ubuhanzi muri DRC (INA), Andre YOKA LYE yari aherutse kugaragaza impamvu iyi njyana yashyirwa ku rutonde rw’Isi kuko ifite amateka yihariye.
Yari yagize ati “Abacakara iyo babaga bari mu bwato bacurangaga indirimbo, jazz na rumba ni ikimenyetso ko abaririmbyi bacu babashije kubikomeza.”
Yakomeje agira ati “Uyu munsi iyi ni impano isangiwe n’abanyecongo bose, yaba abaririmba indirimbo zisanzwe n’izaririmbiwe Imana kandi igakora ku nguni zose z’ubuzima.”
Ese Igishakamba na cyo birashoboka?
Bamwe mu bakurikiranira hafi Umuziki Nyarwanda barimo abakora itangazamakuru, bavuga ko kuba iyi njyana y’abaturanyi b’u Rwanda yarashyizwe kuri ruriya rwego bikwiye gutuma abakunzi b’umuzi mu Rwanda bikebuka bakareba niba hari injyana nyarwanda yagera kuri ruriya rwego.
Umunyamakuru wa RADIOTV10, Adamu Aboubakar Mukara uzwi nka Dj Adams yahise yibaza agira ati “Rumba na yo igiye mu njyana zemewe na UNESCO. Hari umunsi umwe imwe mu njyana zo mu Rwanda izaba iri mu izemewe? Bigomba iki? Biradusaba iki? Harabura iki?”
Bamwe mu basubije kuri iki kibazo, bagaragaje icyakorwa. Rameck Gisanintwari yagize ati “Adamu mwiriwe, umeze neza se? Ntekereza ko turamutse turirimbye inyana zacu tutazishe zazageraho Zikamerwa.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahanzi mu Rwanda, Intore Tuyisenge avuga ko abakora umuziki bakwiye guha agaciro injyana gakondo yabo kuruta kwirukira iby’ahandi.
Ati “Ibyo ni byo bizageza injyana gakondo yacu ku rwego rwiza nk’uru [rwa Rumba].”
Denyse MBABAZI
RADIOTV10