Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Komisiyo idasanzwe y’Abadepite izacukumbura umuzi w’iby’u Rwanda na DRCongo yatangajwe

radiotv10by radiotv10
31/01/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Komisiyo idasanzwe y’Abadepite izacukumbura umuzi w’iby’u Rwanda na DRCongo yatangajwe
Share on FacebookShare on Twitter

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, yatangaje abagize Komisiyo idasanzwe yo gucukumbura uruhare rw’amateka y’ubukoloni mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo byanatumye havuka umwuka mubi hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda.

Ni komisiyo yemerejwe mu kiganiro cyahuje abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta mu cyumweru gishize tariki 26 Mutarama 2023.

Muri iki kiganiro, Dr Biruta yagaragarijemo ishusho y’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagarutse ku mateka y’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, aho yavuze ko nyuma yuko bamwe mu bari ku butaka bw’u Rwanda bisanze ku butaka bwa Congo ubwo hakatwaga imipaka, bagiye batotezwa.

Iri totezwa ryagiye rikorerwa aba baturage bitwaga Abanyarwanda, ryaje guhumira ku mirari ubwo bamwe mu bari basize bakoze Jenoside mu Rwanda bahungiraga muri Congo, bakajya gukomerezayo ibikorwa byabo bibi mu burasirazuba bwa Congo, aho bakomeje kugirira nabi Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bamwe bakanabica.

Ibi byatumye havuka umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo biyemeje kurwanya ibi bikorwa by’ihohoterwa rikorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Uyu mutwe urwanira intego yumvikana, wakunze gushyirwa ku gahanga k’u Rwanda, ariko na rwo rukaba rwarabihakaniye kenshi ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo Dr Biruta yagezaga ku ntumwa za rubanda iby’aya mateka, Abadepite biyemeje gushyiraho Komisiyo idasanzwe yo gucukumbura ibi bibazo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023, Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite yatangaje amazina y’Intumwa za rubanda icyenda (9) zigize iyi Komisiyo idasanzwe.

Iyi komisiyo idasanzwe y’Abadepite, iyobowe na Hon Bugingo Emmanuel, akaba yungirijwe na Depite Muzana Alice.

Abandi badepite bagize iyi komisiyo idasanzwe; ni Mbakeshimana Chantal, Nyirabega Euthalie, Ruku Rwabyoma John, Uwingabe Solange, Senani Benoit, Barikana Eugene na Hon. Mukabarisa Germaine.

Aba Badepite bahawe igihe cy’amezi abiri bakaba barangije iri cukumbura, ndetse bakaba batanze raporo y’ibyo bakuye muri ubu bushakashatsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =

Previous Post

Umunyamakuru w’imyidagaduro uzwi mu Rwanda yarezwe muri RIB ubugirakabiri

Next Post

Hagiye hanze amakuru y’urubanza rwa Prince Kid wagizwe umwere ntibinyure Ubushinjacyaha

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagiye hanze amakuru y’urubanza rwa Prince Kid wagizwe umwere ntibinyure Ubushinjacyaha

Hagiye hanze amakuru y’urubanza rwa Prince Kid wagizwe umwere ntibinyure Ubushinjacyaha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.