Komisiyo idasanzwe y’Abadepite izacukumbura umuzi w’iby’u Rwanda na DRCongo yatangajwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, yatangaje abagize Komisiyo idasanzwe yo gucukumbura uruhare rw’amateka y’ubukoloni mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo byanatumye havuka umwuka mubi hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda.

Ni komisiyo yemerejwe mu kiganiro cyahuje abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta mu cyumweru gishize tariki 26 Mutarama 2023.

Izindi Nkuru

Muri iki kiganiro, Dr Biruta yagaragarijemo ishusho y’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagarutse ku mateka y’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, aho yavuze ko nyuma yuko bamwe mu bari ku butaka bw’u Rwanda bisanze ku butaka bwa Congo ubwo hakatwaga imipaka, bagiye batotezwa.

Iri totezwa ryagiye rikorerwa aba baturage bitwaga Abanyarwanda, ryaje guhumira ku mirari ubwo bamwe mu bari basize bakoze Jenoside mu Rwanda bahungiraga muri Congo, bakajya gukomerezayo ibikorwa byabo bibi mu burasirazuba bwa Congo, aho bakomeje kugirira nabi Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bamwe bakanabica.

Ibi byatumye havuka umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo biyemeje kurwanya ibi bikorwa by’ihohoterwa rikorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Uyu mutwe urwanira intego yumvikana, wakunze gushyirwa ku gahanga k’u Rwanda, ariko na rwo rukaba rwarabihakaniye kenshi ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo Dr Biruta yagezaga ku ntumwa za rubanda iby’aya mateka, Abadepite biyemeje gushyiraho Komisiyo idasanzwe yo gucukumbura ibi bibazo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023, Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite yatangaje amazina y’Intumwa za rubanda icyenda (9) zigize iyi Komisiyo idasanzwe.

Iyi komisiyo idasanzwe y’Abadepite, iyobowe na Hon Bugingo Emmanuel, akaba yungirijwe na Depite Muzana Alice.

Abandi badepite bagize iyi komisiyo idasanzwe; ni Mbakeshimana Chantal, Nyirabega Euthalie, Ruku Rwabyoma John, Uwingabe Solange, Senani Benoit, Barikana Eugene na Hon. Mukabarisa Germaine.

Aba Badepite bahawe igihe cy’amezi abiri bakaba barangije iri cukumbura, ndetse bakaba batanze raporo y’ibyo bakuye muri ubu bushakashatsi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru