Sunday, September 8, 2024

BREAKING: Ku Isi habaye ikibazo cy’ikoranabuhanga cyagize ingaruka kuri rumwe mu nzego zikomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Habaye ikibazo mu ihuzanzira ry’ikoranabuhanga ryifashishwa mu ngendo z’indege by’umwihariko ku Bibuga by’Indenge, cyagize ingaruka kuri uru rwego ku Isi hose, aho Kompanyi z’indege nyinshi muri Leta Zunze Ubumwe za America no mu bindi Bihugu, zasubitse ingendo zazo z’uyu munsi.

Ni ikibazo cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2024 cyabaye muri iri koranabuhanga ry’ingendo zo mu kirere ku Isi hose by’umwihariko ryo ku Bibuga by’Indege.

Uretse Kompanyi zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za America zasubitse ingendo zazo uyu munsi, ni na ko byagenze ku zo mu Bwongereza, kimwe no mu Buhindi, ndetse n’ibindi Bihugu binyuranye.

Ahagana saa kumi n’ebyiri ku isaha ngengamasaha mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Tereleviziyo yo muri Australia ya ABC, ndetse n’ibigo bitandukanye, byatangaje ko byahuye n’ikibazo gikomeye kiri tekinike cyanagize ingaruka ku bikorwa byabyo.

Nyuma y’umwanya muto hatangajwe ibi, ibindi Bihugu na byo byatangaje ikibazo nk’iki, cyagiye kigira ingaruka ku bikorwa binyuranye by’umwihariko mu bijyanye n’ihuzanzira ryo mu rwego rw’ubwikorezi.

 

Ingendo z’indege mu cyeragati

Kompanyi z’ingendo zo mu kirere zo muri Leta Zunze Ubumwe za America nka Delta, United ndetse na American Airlines, zasubitse ingendo zose zari zifite uyu munsi kubera ikibazo cyabaye mu ikoranabuhanga, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’iki Gihugu gishinzwe iby’Indege FAA (Federal Aviation Administration).

Ibibuga by’indege ku Mugabane w’u Burayi, na byo byatangaje ko byahuye n’ikibazo nk’iki, aho nk’i Berlin mu Budage, Ikibuga cy’Intege Mpuzamahanga, cyahagaritse ibikorwa.

Umuvugizi w’iki Kibuga cy’Indege yagize ati “Muri aka kanya, turifuza kumenyesha ko twagize ikibazo cya tekinike mu kugenzura no kwakira abagenzi ndetse na serivisi z’ikibuga byatumye ibikorwa bihagarara kugeza saa yine [zo muri iki Gihugu].”

Kompanyi y’indege ya Ryanair yo muri Irland, isanzwe ari iya mbere ku Mugabane w’u Burayi mu kugira abagenzi benshi, na yo yatangaje ko “twahuye n’ikibazo gikomeye mu ihuzanzira ry’ikoranabuhanga ku Isi. Turagira inama abagenzi kugera ku kibuga cy’indege nibura amasaha atatu mbere y’isaha y’uregendo.”

Ibi kandi ni na ko byagiye bitangazwa n’Ibibuga by’Indege ndetse na Kompanyi z’ingenzo zo mu kirere zo mu Bihugu binyuranye ku Isi, nko mu Bufaransa, mu Bwongereza no mu Buhindi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts