Friday, July 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: Ku Isi habaye ikibazo cy’ikoranabuhanga cyagize ingaruka kuri rumwe mu nzego zikomeye

radiotv10by radiotv10
19/07/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
BREAKING: Ku Isi habaye ikibazo cy’ikoranabuhanga cyagize ingaruka kuri rumwe mu nzego zikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Habaye ikibazo mu ihuzanzira ry’ikoranabuhanga ryifashishwa mu ngendo z’indege by’umwihariko ku Bibuga by’Indenge, cyagize ingaruka kuri uru rwego ku Isi hose, aho Kompanyi z’indege nyinshi muri Leta Zunze Ubumwe za America no mu bindi Bihugu, zasubitse ingendo zazo z’uyu munsi.

Ni ikibazo cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2024 cyabaye muri iri koranabuhanga ry’ingendo zo mu kirere ku Isi hose by’umwihariko ryo ku Bibuga by’Indege.

Uretse Kompanyi zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za America zasubitse ingendo zazo uyu munsi, ni na ko byagenze ku zo mu Bwongereza, kimwe no mu Buhindi, ndetse n’ibindi Bihugu binyuranye.

Ahagana saa kumi n’ebyiri ku isaha ngengamasaha mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Tereleviziyo yo muri Australia ya ABC, ndetse n’ibigo bitandukanye, byatangaje ko byahuye n’ikibazo gikomeye kiri tekinike cyanagize ingaruka ku bikorwa byabyo.

Nyuma y’umwanya muto hatangajwe ibi, ibindi Bihugu na byo byatangaje ikibazo nk’iki, cyagiye kigira ingaruka ku bikorwa binyuranye by’umwihariko mu bijyanye n’ihuzanzira ryo mu rwego rw’ubwikorezi.

 

Ingendo z’indege mu cyeragati

Kompanyi z’ingendo zo mu kirere zo muri Leta Zunze Ubumwe za America nka Delta, United ndetse na American Airlines, zasubitse ingendo zose zari zifite uyu munsi kubera ikibazo cyabaye mu ikoranabuhanga, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’iki Gihugu gishinzwe iby’Indege FAA (Federal Aviation Administration).

Ibibuga by’indege ku Mugabane w’u Burayi, na byo byatangaje ko byahuye n’ikibazo nk’iki, aho nk’i Berlin mu Budage, Ikibuga cy’Intege Mpuzamahanga, cyahagaritse ibikorwa.

Umuvugizi w’iki Kibuga cy’Indege yagize ati “Muri aka kanya, turifuza kumenyesha ko twagize ikibazo cya tekinike mu kugenzura no kwakira abagenzi ndetse na serivisi z’ikibuga byatumye ibikorwa bihagarara kugeza saa yine [zo muri iki Gihugu].”

Kompanyi y’indege ya Ryanair yo muri Irland, isanzwe ari iya mbere ku Mugabane w’u Burayi mu kugira abagenzi benshi, na yo yatangaje ko “twahuye n’ikibazo gikomeye mu ihuzanzira ry’ikoranabuhanga ku Isi. Turagira inama abagenzi kugera ku kibuga cy’indege nibura amasaha atatu mbere y’isaha y’uregendo.”

Ibi kandi ni na ko byagiye bitangazwa n’Ibibuga by’Indege ndetse na Kompanyi z’ingenzo zo mu kirere zo mu Bihugu binyuranye ku Isi, nko mu Bufaransa, mu Bwongereza no mu Buhindi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − five =

Previous Post

Umunyarwenya uzwi mu Rwanda ari mu byishimo ku ntambwe yateye

Next Post

Icyo Umujenerali wa FARDC yavuze ku basirikare benshi bagaragara mu gace yakirijwemo ibibazo uruhuri

Related Posts

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

by radiotv10
18/07/2025
0

Ambasaderi wa Uganda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Alhajji Farid M. Kaliisa, yatumijweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo,...

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

by radiotv10
18/07/2025
0

The DRC Ministry of Foreign Affairs reaffirmed on Thursday that Minister Thérèse Kayikwamba Wagner had summoned the Ugandan Ambassador to...

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aratabariza impunzi z’Abanyekongo ziri mu Burundi zimuriwe mu...

Mu mujinya mwinshi AFC/M23 yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo inaburira igisirikare cy’u Burundi

Mu mujinya mwinshi AFC/M23 yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo inaburira igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
18/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryabusabye guhagarika ibitero n’ibikorwa bya gisirikare bwakajije, rinavuga ko igisirikare...

Icyo Umuvugizi wa M23 avuga ku bihano America yamufatiye rimwe na Gen.(Rtd) Kabarebe

Eng.- AFC/M23 sends a message to DRC Government and warns the Burundian army

by radiotv10
18/07/2025
0

The AFC/M23 coalition, has urged the DRC authorities to cease intensified military attacks. It also accused the Burundian army of...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Umujenerali wa FARDC yavuze ku basirikare benshi bagaragara mu gace yakirijwemo ibibazo uruhuri

Icyo Umujenerali wa FARDC yavuze ku basirikare benshi bagaragara mu gace yakirijwemo ibibazo uruhuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.