Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ku munsi umwe Polisi y’u Rwanda yafashe ibilo 13 by’urumogi mu Turere tubiri

radiotv10by radiotv10
27/10/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ku munsi umwe Polisi y’u Rwanda yafashe ibilo 13 by’urumogi mu Turere tubiri
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yafashe urumogi rupima ibilo 13, rurimo urwafatiwe mu Karere ka Huye n’urwafatiwe mu ka Nyagatare, rwari rufitwe n’abiganjemo abakiri urubyiruko.

Uru rumogi rwafashwe ku wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023, rurimo ibilo bitanu (5) rwafatanwe umugore w’imyaka 20 warusanganywe iwe mu rugo, ndetse n’udupfunyika 17 twafatanywe umusore w’imyaka 23, bafatirwa mu Mudugudu wa Nyanza mu Kagari ka Rukira mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko aba bantu bafashwe nyuma y’uko hari umuturage watanze amakuru kuri uriya musore wari ugiye gukwirakwiza urumogi.

SP Emmanuel Habiyaremye ati “Abapolisi bahise bamufatana udupfunyika 17. Akimara gufatwa yavuze ko avuye kururangura ku mugore urucururiza muri ako Kagari, Abapolisi bageze iwe bahasanga ibilo bitanu yari asigaranye, ahita na we afatwa.”

Naho mu Mudugudu wa Gisenyi mu Kagari ka Gashenyi mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare, ho hafatiwe ibilo umunani (8) by’urumogi, byari bifitwe n’umusore wahise acika.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uru rumogi rwari ruzanywe n’umusore arukuye muri Uganda arufite mu mufuka, ariko akibona inzego z’umutekano ziri mu kazi ariruka aracika, ubu akaba akiri gushakishwa.

Abafashwe bo mu Karere ka Huye, bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Huye kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa uwatorotse wo mu Karere ka Nyagatare.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 8 =

Previous Post

Hatangajwe ko abarenga miliyoni 100 ku Isi bavuye mu byabo bakaba impunzi, Congo igarukwaho

Next Post

Gen (Rtd) Kabarebe yatangaje umubare w’Abanyarwanda bagaruriwe nzira bagiye gucuruzwa biganjemo abakobwa

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen (Rtd) Kabarebe yatangaje umubare w’Abanyarwanda bagaruriwe nzira bagiye gucuruzwa biganjemo abakobwa

Gen (Rtd) Kabarebe yatangaje umubare w’Abanyarwanda bagaruriwe nzira bagiye gucuruzwa biganjemo abakobwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.