Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kuba DRCongo yararashe mu Rwanda inshuro ebyiri ntirusubize si uko rutazi kurasa- Mukuralinda

radiotv10by radiotv10
30/05/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Kuba DRCongo yararashe mu Rwanda inshuro ebyiri ntirusubize si uko rutazi kurasa- Mukuralinda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko nubwo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zarashe mu Rwanda inshuro ebyiri mu mezi abiri, rudafite umugambi wo kurwana n’iki Gihugu.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yabivuze mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022 cyagarutse ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watewe n’umutwe wa M23 wubuye imirwano none DRCongo ikaba ishinja u Rwanda gutera inkunga uyu mutwe.

Uyu mwuka mubi wavuzwe cyane mu cyumweru twaraye dusoje nyuma y’uko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zirashe ibisasu mu Rwanda bigakomeretsa bamwe mu Baturarwanda ndetse bikanangiza bimwe mu bikorwa.

Nyuma y’iraswa ry’ibi bisasu byatewe mu Rwanda ku wa Mbere w’icyumweru gishize tariki 23 Gicurasi 2022, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasohoye itangazo busaba itsinda ry’Ingabo rihuriweho rishinzwe kugenzura imipaka, gukora iperereza ryihuse kuri ibi bisasu.

Alain Mukuralinda yavuze ko uretse ibi bisasu byatewe muri uku kwezi ariko no muri Werurwe hari ibindi byarashwe mu Rwanda.

Yavuze ko u Rwanda rukomeje kwifashisha inzira ziteganywa n’amategeko ndetse n’inzego zashyizweho hagati y’Ibihugu byombi kugira ngo iki kibazo gikemuke aho kwifashisha inzira zo kujya kubisakaza mu itangazamakuru nkuko ubuyobozi bwa DRCongo buri kubikora.

Ati “Hari izo mechanism, hari uburyo bwashyizweho […], Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, umuryango wa Afurika Yunze ubumwe, ni ibyo u Rwanda rwahisemo.”

Mukuralinda avuga ko ibi bikorwa bya DRC, ari “ubushotoranyi dufitiye ibimenyetso ndetse n’iyi Mechanism [urwego ruhuriweho rushinzwe kugenzura imipaka] yavuze iti ‘kugeza uyu munsi ibyo bisasu byaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wenda ejo bazatubwira bati ‘ni kanaka warashe’.”

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwasohoye itangazo bunamenyesha ko hari abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe na FARDC ifatanyije na FDLR babakuye ku mupaka aho bariho bacunga umutekano.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko nubwo ibi bikorwa by’ubushotoranyi bikomeje ariko nta mwuka wo kurwana uhari ku ruhande rw’u Rwanda.

Ati “Umwuka wo kurwana ntawuhari, ntawuhari kuko iyo umwuka wo kurwana uba uhari, bari kurasa ku butaka bw’u Rwanda mu kwezi kwa Gatatu ukihangana ariko mu kwa Gatanu barasa na we ukarasa, ntabwo bivuze ko u Rwanda rudashoboye kurasa.”

Mukuralinda avuga ko u Rwanda rwifuza ko ibi bibazo bikemuka binyuze mu nzira zashyizweho zaba ari ibiganiro ndetse n’amasezerano asanzwe ariho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 7 =

Previous Post

U Rwanda rwohereje Ingabo mu myitozo muri Uganda

Next Post

Karasira wabaye umwarimu muri UR yageze ku rukiko yitwaje agafuka karimo inyandiko

Related Posts

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

by radiotv10
09/01/2026
0

Your brain helps you think, remember, learn, and stay focused every day. Scientists agree that what you eat has a...

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

by radiotv10
08/01/2026
0

The Secretariat General of the FPR-Inkotanyi party has approved the establishment of a new advisory body composed of senior and...

IZIHERUKA

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law
MU RWANDA

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

09/01/2026
Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

09/01/2026
Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Karasira wabaye umwarimu muri UR yageze ku rukiko yitwaje agafuka karimo inyandiko

Karasira wabaye umwarimu muri UR yageze ku rukiko yitwaje agafuka karimo inyandiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.