Wednesday, September 11, 2024

Kuba turi Igihugu cyakira neza abantu ntibiha uburenganzira abaturanyi kutuvogera- Tshisekedi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi wagiriye uruzinduko mu baturanyi muri Congo-Brazzaville, yavuze ko nta gushidikanya ko u Rwanda rufasha M23, gusa avuga ko afite icyizere ko umwuka mubi wavutse hagati y’Igihugu cye n’u Rwanda uzarangira.

Perezida Félix Tshisekedi wagendereye mugenzi we Denis Sassou Nguesso mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, yongeye kuvuga ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23 ndetse ko ari rwo ruwuha intwaro.

Muri uru ruzinduko yagiriye mu mujyi wa Oyo uherereye mu bilometeri 400 ubuye i Brazzaville, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ari na cyo yongeye kuvugiramo ko u Rwanda rutera inkunga uyu mutwe.

Ubwo yagarukaga ku mubano w’Igihugu cye n’u Rwanda, yagize ati “Iteka nahoraga nifuza ko baharura inzira ziduhuza aho kubaka inkuta zidutanya yewe ni na byo nakunze gusubiramo ariko ku bw’amahirwe macye turi aho turi uyu munsi.”

Perezida Félix Tshisekedi yakomeje avuga ko nubwo bimeze uko ariko “Mfite icyizere ko bitazakomeza kumera uku.”

Yavuze ko mu kubaka ubuvandimwe no gushyira hamwe hagati y’Ibihugu hatagomba kuzamo intege nke ndetse ko Igihugu cye gishyize imbere iyi ntego.

Yagize ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyoboye ni Igihugu twifuza kubona gitemba amahoro, umutekano ndetse no kwakira neza abantu kuko Igihugu cyacu iteka giha ikaze abantu. Ariko ntibiha uburenganzira abaturanyi kuza kutuvogera.”

Yakomeje agira ati “Ndizera ko u Rwanda ruzabona iri somo kuko uyu munsi birigaragaza ko ntagushidikanya ko u Rwanda rutera inkunga M23 kugira ngo ize kudushotora.”

Gusa u Rwanda rwo haba hambere ndetse no muri ibi bihe, rwagaragaje ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe wa M23, ruvuga ko rudashobora gutera inkunga umutwe uwo ari wo wose wahungabanya umutekano w’ikindi Gihugu kuko nta nyungu na nke rwakuramo.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kugaragaza ko ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ibibazo by’imbere muri iki Gihugu bikwiye gushakirwa umuti n’ubuyobozi bwacyo aho kujya gushakira impamvu aho zitari.

U Rwanda ahubwo rwagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari yo ikomeje kurushotora kuko Igisirikare cy’iki Gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda cyarashe mu Rwanda inshuro ebyiri mu mezi abiri gusa.

FARDC imaze iminsi ikorana na FDLR baherutse kurasa ibisasu rutura mu Rwanda byakomerekeje bamwe mu Banyarwanda ndetse bikanangiza ibikorwa bimwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist