Tariki ya 16 Nzeri buri mwaka Isi yose isabwa kuzirikana no kubungabunga akayunguruzo k’izuba (Ozone ) mu ndimi z’amahanga.
Hari abazobereye ibijyanye n’imihindagurikire ndetse no kubungabunga ibidukikije bavuga ko mu gihe aka kayunguruzo kangiritse ingaruka za mbere zigera ku kiremwa muntu ndete bikabangamira imihumekere yacyo.
Zimwe mu ngaruka bigira ku muntu harimo no kwandura indwara z’ubuhumekero, kwiyongera kw’igipimo cy’ubushyuhe ku isi n’ibindi bijyana nabyo.
Ariko kandi basobanura ko kwangirika kw’aka kayunguruzo bigirwamo uruhare n’ibikorwa bya muntu ahanini birimo nk’imyuka ituruka mu nganda n’ahamenwa imyanda hashobora gutera ihumana ry’ikirere no gutwika imyanda hirya no hino irimo ibinyabutabire (Chemicals) bigenda bigahumanya ikirere.
By’umwihariko muri iki gihe isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, António Guterres avuga ko mu gihe abatuye isi bakorera hamwe babungabunga akayunguruzo k’izuba no gukora ibikorwa mu buryo bitabangamira ikinyabuzima na kimwe gituye iyi si byaba ingira kamaro.
Hashize imyaka 35 hatangijwe ingamba zo kurengera no kurwanya iyangirika ry’akayunguruzo k’imirasire y’izuba.
Isinywa ry’amasezerano ya Montreal yerekeye ibintu bihumanya akayunguruzo k’imirasire y’izuba yasinywe mu mwaka wa 1987.
Leta y’u Rwanda yafashe iya mbere mu gushishikariza abaturarwanda kwitabira gukoresha uburyo n’ibikoresho bitangiza akayunguruzo k’izuba guhera ku bicanwa, ibinyabiziga bidasohora imyotsi yangiza ibidukikije, bikajyana na gahunda ya car free day, aho byibura rimwe vg kabiri mu kwezi abagenda mu binyabiziga babihagarika bigafasha mu kurengera ibidukikije .
Si ibyo gusa kuko n’abacuruzi beretswe uburyo bakoresha ibyuma bikonjesha ariko ntibyangize ikirere.
Mu mwaka wa 2050 Mu gihe hatafatwa ingamba zihuse mu kurwanya no guhagarika ibikoresho byohereza Imyuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba, iyo myuka yazaba yariyongereye ku rugero rwa 95%.
Byitezwe ko hagati muri iki kinyejana cya 21, akayunguruzo k’imirasire y’izuba kazongera kumera nk’uko kahoze mu myaka ya 1980 kubera ingamba zashyizweho zo kukabungabunga.
Inkuru ya:Denise Mbabazi Mpambara/RadioTV10