Tuesday, December 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kuki Congo ihoza u Rwanda mu kanwa?- Ubusesenguzi bw’umunyamategeko ugaragaza ukuri kutavugwa

radiotv10by radiotv10
16/02/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Kuki Congo ihoza u Rwanda mu kanwa?- Ubusesenguzi bw’umunyamategeko ugaragaza ukuri kutavugwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu banyamategeko bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko ibibazo by’iki Gihugu ntaho bihuriye n’u Rwanda nubwo gihora kiruhoza mu kanwa, ahubwo ko hari abari inyuma y’ibi byose bafitiye Congo umugambi mubisha wo kuyisahura umutungo kamere, hakaba n’ibibazo uruhuri byabaye akarande mu miyoborere ya Congo.

Iyi nkuru twanditse nk’urubuga rwa RADIOTV10, ishingiye ku busesenguzi bwa Maitre Rémy KASHAMA TSHIKONDO, umwe mu banyamategeko bakora umwuga wo kunganira abandi mu nkiko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu busesenguzi bwe, aterura avuga ko Abanyekongo bahora bagereka ku bandi impamvu badatera imbere, ariko ko ikibazo bashobora kuba bagishyira ku batari bo.

Avuga ko hari Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bihora byifuza gukama umutungo kamere uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko iki Gihugu ntikibyiteho ahubwo kigahora gitumbiriye u Rwanda ko ari rwo nyirabayazana w’ibibazo bikunze kuba muri Congo.

Me Rémy KASHAMA TSHIKONDO avuga ko DRC iramutse itekanye ikabona amahoro igatera imbere, byaba ari imbogamizi kuri ibyo Bihugu by’Iburengerazuba, ku buryo bihora byifuza icyatuma Congo ihorana ibibazo.

Ati “Ntibita ku iterambere ryacu kuko byaba bibangamiye iryabo. Iteka bungukira mu kudupyinagaza no kuduhoza mu bukene n’ibibazo kugira ngo bo batere imbere, ku buryo bungukira mu kudusenyera, kugira ngo babone uko badutwara umutungo wacu.”

Uyu musesenguzi ugaragaza uko ibi bibazo byakomeje kuba akarande, Abanyekongo na bo babaye nk’abifungirana mu cyumba cyo kudaharanira iterambere ariko ko na bo atari bo ahubwo ko ari umuryango mpuzamahanga ubibatera.

Ati “Natwe ubwacu twisanze tumeze nk’abantu batagomba kugira inshingano ku bitureba, dukomeza gusa nk’abirengagiza umuzi w’ibibazo. Mu by’ukuri ikibazo si twe ahubwo ibitubaho twabishowemo n’Isi kandi ntabwo itwifuriza ikiza.”

Akomeza avuga ko n’u Rwanda ruhora rugerekwaho ibyo bibazo, na rwo rufite umutwaro warwo ruba rugomba kwikorera kandi ko rwanabigaragaje rukikura mu kangaratete mu gihe Isi yari yarutereranye.

Ati “None se mu by’ukuri ninde ukunda Abanyarwanda cyangwa abandi baturage bo ku Isi? Yewe natwe ubwacu Abanyekongo?”

Avuga ko ibiri kuba muri Congo atari bishya ahubwo ko ari nk’iturufu yaremwe ifite inyungu iyihishe inyuma, agasaba Abanyekongo guhumuka ndetse n’abagwa mu mutego wo gukoreshwa muri ubu bugambanyi, bakareba kure, bakibuka ko ababashora muri ibyo bikorwa baba bagamije gukurura bishyira.

Ati “Dukeneye kwitwararika tukarushaho kugira ubushishozi kugira ngo duhangane n’ibi bibazo, tukagaragaza impuruza ko turambiwe ibibazo. Ubundi hakabaho gushyira hamwe, abanyapolitiki bose ba Congo bagashyira hamwe mu gusangira ubutegetsi ndetse n’abatavuga rumwe na bwo na bo bagahabwa umwanya.”

Ikindi agaragaza, avuga ko Abanyekongo ubwabo bakwiye kubanza bakikebuka, bakareba ko gushaka umuti w’ibibazo byabaye akarande bimaze imyaka irenga 60, bitagomba kuva muri bo ubwabo, kandi buri wese akaba yabigiramo uruhare.

Ati “Ku bwanjye iyo mfite ibibazo mbanza kureba impamvu zabyo ubundi ngashaka ibisubizo byabyo, urumva ko mba nahereye kuri njyewe ubwanjye. Ubu buryo rero ni na bwo bukwiye gukoreshwa n’Igihugu cyacu.”

Akomeza avuga ko adahakana ko mu bibazo biba muri Congo hadashobora kuba harimo uruhare rw’imbaraga nke z’imiyoborere ishobora kuba inarimo bamwe mu bashobora na bo kugwa muri wa mutego wo gusahura umutungo w’Igihugu cyabo, ariko ko ari imiterere ya muntu, akabigereranya n’uburwayi bw’umuntu.

Ati “Ariko mu gihe urwaye ntabwo washinja amakosa udukoko twaguteye ubwo burwayi, amakosa ni ayawe. Ntabwo nashinja amakosa imibu kuba yaguteye malariya Umuntu agira uruhare runini mu bikorwa nk’Ibi. Umubu ukeneye amaraso yawe kugira ngo ubeho, niba urwaye Malariya inshuro ebyiri, ntabwo amakosa ari ay’umubu, amakosa ni ayawe, kuko uba ugomba kwirinda ko wakuruma, ugakora isuku aho utuye ugatema ibihuru kugira ngo wirinde ko imibu yororokera hafi y’iwawe, byaba na ngombwa ukaryama mu nzitiramibu zifite umuti.”

Maitre Rémy KASHAMA TSHIKONDO

 

Kuki umutekano mucye n’ubukene byabaye akarande?

Me Rémy KASHAMA TSHIKONDO wakomeje agaruka ku bibazo byakunze kuba akarande muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’umutekano mucye, ubukene bwugarije abaturage, intambara z’urudaca zakunze kwibasira uburasirazuba bw’iki Gihugu, akavuga ko ntahandi bishinze imizi atari uburyo bugamije gutuma iki Gihugu gisahurwa ubutunzi bwacyo.

Nko ku ntambara zumvikana mu bice binyuranye, hari Ibihugu byinshi biba biziri inyuma kugira ngo byoroherwe no gusahura amabuye y’agaciro ari muri iki Gihugu bityo ajyanwe gukoreshwa mu nganda z’ibyo Bihugu kuko ziba ziyakeneye byumwihariko nk’amabuye ya Coltan.

Ati “Rero haramutse habonetse amahoro, byabangamira ayo mahanga yose kuko byatuma azajya abona ayo mabuye y’agaciro biyahenze, ndetse hakabaho amasezerano yo gukorana mu bijyanye n’ubwo bucuruzi, yaba arimo ingingo zigoye ayo mahanga.”

Akomeza avuga ko ibyo Bihugu by’Iburengerazuba biba bishaka inyungu yo hejuru kandi bitashoye amafaranga menshi kugira ngo bibone ibikoresho by’ibanze, bikaba rero byafatanya n’Ibihugu byo mu karere gaherereyemo Congo kugira ngo bibashe kujya gusahura amabuye y’agaciro muri Congo.

Mu busesenguzi bwe, agera n’aho yibaza ati “Intamba zihora mu burasirazuba ziba zigamije gusahura amabuye y’agaciro? Yego ni byo. Byinshi mu Bihugu by’iburengerazuba birayakeneye kandi bidashoye ubushobozi bwinshi? Ni Byo. Ni yo mpamvu rero Ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bikomeza izi mvururu kugira ngo bikomeze ubwo busahuzi.”

Yakoresheje imibare igaragara mu bushakashatsi bwakozwe na David Mutamba wari Umusenateri akaba n’inzobere mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bwagaragaje ko hagati ya 2007 na 2012 miliyari 41 USD zavuye mu mabuye y’agaciro yavanywe mu butaka bwa Congo byumwihariko muri Katanga ariko Congo ikaba yarabonye miliyari imwe gusa ivuye muri ayo mabuye, ni ukuvuga 2%.

Umuhanga Ngoy Mushila watanze igitekerezo ku bikubiye muri iyi raporo, yagize ati “Mbega Igihugu cyatagatifuje ubucucu kikabugira ikintu cyiza, ibi ni agahomamunwa, ni ubupfafa bw’ubupfayongo.”

Ariya mabuye menshi kandi ngo yanakuwe mu bice bitarimo imitwe yitwaje intwaro yewe bitanahoramo intambara.

Muri ubu busesenguzi bwa Me Rémy KASHAMA TSHIKONDO, agaruka kuri ibi yise amahano, yavuze ko byari bikwiye guhumura amaso Abanyekongo bakamenya ko byinshi mu bibazo biri mu Gihugu cyabo banabiterwa n’abayobozi babo kuko ari bo bijandika mu bikorwa byo gusahura umutungo wabo.

Ati “Ibi byatumye abari muri Leta bakira kandi bikungagaza abantu bamwe. Ni ibintu bigirwa ibanga rikomeye ariko ni ibintu biri mu bigize ibice bya Repubulika kuko hari ibikorwa mu bice bitabamo umutwe n’umwe witwaje intwaro, bitarimo intambara, hakaba n’ibice bigenzurwa na FARDC yacu igenzura ikanarinda abasahuzi. Uzumva ko iyi mvugo igira iti ‘inyuma ya buri mushinwa cyangwa Umunya-Liban, iteka haba hari umugenerali wa Congo’…”

Agaruka ku bibazo uruhuri biri mu Gihugu imbere birimo intege nke z’ubuyobozi, abayobozi bamwe bakurura bishyira, kuba hasa nk’ahatari Leta no kutagira umurongo uhamye, ruswa yabaye icyorezo no kunyereza umutungo wa Leta ndetse n’umuco wo kudahana, akavuga ko nta Gihugu cyatera imbere cyugarijwe n’ibibazo nk’ibi, agatanga urugero ko mu Rwanda, udashobora kuhasanga ikibazo na kimwe muri ibi yavuze. Ati “Mu Rwanda ntushobora kubihasanga.”

Yasoje ubusesenguzi bwe avuga ko nubwo atirengagije uruhare runini ruturuka hanze yanahereyeho, ariko gushaka umuti w’ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikwiye guhera imbere mu Gihugu kuko byinshi mu bibazo ari ingaruka z’ibi yagaragaje byabaye akarande muri Congo.

Inkuru ishingiye ku busesenguzi bwa Maitre Rémy KASHAMA TSHIKONDO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + fifteen =

Previous Post

Mu Rwanda hafashwe ikindi cyemezo kitezweho guca intege umuvuduko w’itumbagira ry’ibiciro

Next Post

Gasabo: Abanyeshuri b’abakobwa bari kugaragaza ingeso mbi batamenyereweho zituma benshi bumirwa

Related Posts

Icyo Igisirikare cya Congo kivuga ku magambo rutwitsi yatangajwe n’Umuvugizi wacyo n’icyemezo yafatiwe

Icyo Igisirikare cya Congo kivuga ku magambo rutwitsi yatangajwe n’Umuvugizi wacyo n’icyemezo yafatiwe

by radiotv10
29/12/2025
0

Ubuyobozi Bukuru bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bwitandukanyije n'amagambo ya Major General Sylvain Ekenge Bomusa Efomi wari...

Eng.-The Congolese Army has confirmed the suspension of its spokesperson

Eng.-The Congolese Army has confirmed the suspension of its spokesperson

by radiotv10
29/12/2025
0

The High Command of the Armed Forces of the Democratic Republic of Congo (FARDC) has distanced itself from the hate...

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

by radiotv10
29/12/2025
0

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko Maj Gen Sylvain Ekenge wari Umuvugizi w'Igisirikare cy'iki Gihugu-FARDC, yahagaritswe...

Hakomeje kwamaganirwa kure amagambo rutwitsi y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Hakomeje kwamaganirwa kure amagambo rutwitsi y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
29/12/2025
0

Abantu banyuranye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, bamaganye imvugo yuzuye ingengabitekerezo mbi y’Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Sylvain Ekenge...

Eng.-FARDC spokesperson Maj. Gen. Ekenge suspended following widely criticized remarks

Eng.-FARDC spokesperson Maj. Gen. Ekenge suspended following widely criticized remarks

by radiotv10
29/12/2025
0

Reports from the Democratic Republic of Congo indicate that Major General Sylvain Ekenge, the Spokesperson of the Armed Forces of...

IZIHERUKA

Icyo Igisirikare cya Congo kivuga ku magambo rutwitsi yatangajwe n’Umuvugizi wacyo n’icyemezo yafatiwe
AMAHANGA

Icyo Igisirikare cya Congo kivuga ku magambo rutwitsi yatangajwe n’Umuvugizi wacyo n’icyemezo yafatiwe

by radiotv10
29/12/2025
0

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

29/12/2025
Eng.-The Congolese Army has confirmed the suspension of its spokesperson

Eng.-The Congolese Army has confirmed the suspension of its spokesperson

29/12/2025
BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

29/12/2025
Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

29/12/2025
Hakomeje kwamaganirwa kure amagambo rutwitsi y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Hakomeje kwamaganirwa kure amagambo rutwitsi y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

29/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gasabo: Abanyeshuri b’abakobwa bari kugaragaza ingeso mbi batamenyereweho zituma benshi bumirwa

Gasabo: Abanyeshuri b’abakobwa bari kugaragaza ingeso mbi batamenyereweho zituma benshi bumirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Igisirikare cya Congo kivuga ku magambo rutwitsi yatangajwe n’Umuvugizi wacyo n’icyemezo yafatiwe

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Eng.-The Congolese Army has confirmed the suspension of its spokesperson

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.