Guverinoma y’u Rwanda, iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’iya Angola nk’umuhuza, zashyize umukono ku myanzuro ireba gahunda yo kurandura umutwe wa FDLR, yari yabanje kwangwa gushyirwaho umukono na Congo. Umusesenguzi yagaragaje impamvu Congo yari yabanje kwifata.
Iyi myanzuro yashyizweho umukono mu nama ya gatanu yo ku rwego rw’Abaminisiti yabereye i Luanda muri Angola mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ahahuriye intumwa ziyobowe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungireje, uwa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner ndetse n’uwa Angola, Téte António nk’umuhuza.
Iyi myanzuro yagombaga gushyirwaho umukono mu nama iheruka ya kane yabaye tariki 14 Nzeri, ariko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanga kuyishyiraho umukono.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ubwo yatangaga umucyo ku byavugwaga ko byavugiwe muri iyi nama, yari yavuze ko muri icyo gihe Ingabo ndetse n’inzobere mu iperereza b’Ibihugu bitatu harimo n’Ukuriye ubutasi bw’Igisirikare cya DRC bashimangiye umugambi uhuriweho wemerejwe i Rubavu ku ya 29 na 30 Kanama 2024, wo kurandura FDLR.
Yari yagize ati “Icyakora Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC ni we wenyine wanze iyi gahunda ihuriweho, anitandukanya n’inama y’impuguke yagombaga kuyoborwa n’umuhuza tariki 30 Nzeri n’iya 01 Ukwakira 2024, yari igamije kugaragaza imiterere y’ibikorwa by’iyi gahunda.”
Bivugwa ko amabwiriza abuza Thérèse Kayikwamba Wagner gushyira umukono kuri iyi myanzuro, yaturutse ibukuru bari bamwoherereje, mu Biro bya Perezida Felix Tshisekedi.
Kuki Congo yari yabanje kwigira nyoni nyinshi?
Umusesenguzi mu bya politiki, Me Gasominari Jean Baptiste, avuga ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari yabanje kwizigama kudashyira umukono kuri iyi myanzuro, kugira ngo ibanze ivugane n’umutwe wa FDRL bimaze igihe mu mikoranire.
Ati “Biranagoye koko niba abantu ari abantu basanzwe bafatanya mu bikorwa bya gisirikare, abantu bakaba barivanze, ingabo zabo zikaba zikorana, ingabo za FDLR zikaba zirimo zimwe mu zirinda Perezida Tshisekedi, ngira ngo niba bagiye gutandukana, babanza bagafata umwanya wo kumvikana uburyo bazabigenza.”
Me Gasominari avuga ko Congo nk’Igihugu kimaze igihe mu mikoranire n’uyu mutwe wa FDLR, ndetse abarwanyi bacyo bakaba bari mu gisirikare cyacyo bari no mu barinda abayobozi bakuru, yagombaga kubanza ikicara ikareba uburyo guhashya uyu mutwe byazashoboka, ku buryo ari na byo byatumye Congo idahita isinya iyi myanzuro.
Ati “Kugeza uyu munsi abo bantu [Congo na FDLR] ntabwo ari abanzi, iyo abantu atari abanzi rero, ngira ngo iyo bagiye gutandukana bagira n’uburyo babiganira. Nibaza ko icyo bashakaga kwari ukubona umwanya wo kubitegura.”
Umutwe wa FDLR ni kimwe mu bibazo muzi w’intandaro y’ibibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC, kuko ari wo uri inyuma y’ubwicanyi bukorerwa Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bwanatumye havuka umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw’aba Banyekongo.
Uyu mutwe kandi uhungabanya umutekano w’u Rwanda, ni na wo wakunze kugaragazwa nk’ikibazo gikomeye kuba ubutegetsi bwa Congo bukomeje kuwufasha, byanatumye u Rwanda rwongera ubwirinzi bukomeye ku mupaka uruhuza n’iki Gihugu.
RADIOTV10