Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kuki ibitangazamakuru by’i Burayi byaruciye bikarumira ku kumanika amaboko kw’abacancuro imbere ya M23?

radiotv10by radiotv10
31/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Kuki ibitangazamakuru by’i Burayi byaruciye bikarumira ku kumanika amaboko kw’abacancuro imbere ya M23?

Umwe muri aba bacancuro yabanje guhabwa ubutumwa bubakwiye n'abarwanyi ba M23 ubwo bari bakiri i Goma

Share on FacebookShare on Twitter

Umwanzuro wa 44/34 w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye wo mu kwezi k’Ukuboza 1989 wabaye itegeko mpuzamahanga mu kwezi k’Ukwakira 2001, watangaje ko ibikorwa by’abacancuro binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga. Muri iyi minsi imvururu n’imidugararo bikurikirwa kandi bigatangazwa n’ibitangazamkuru ndetse n’Imiryango Mpuzamahanga ikabitangaho ibitekerezo, ariko inkuru y’Abacancuro bamanitse amaboko i Goma yabaye nk’itarabaye kuri aya mahanga, mu gihe yari ikomeye.

Yewe n’ibitangazamakuru by’i Burayi byararuciye birarumira kuri iyi nkuru y’abacancuro b’Abanyaburayi banyujijwe mu Rwanda ubwo basubizwaga iwabo nyuma yo kumanika amaboko mu rugamba bafashamo FARDC.

Kuki baryumyeho?

Ibitangazamakuru by’Abanyaburayi, bikunze gukurikirana byacitse, byumwihariko inkuru zivuga ku bacancuro b’Abarusiya, ziba zishyushye kuri byo, ariko kuri iyi nkuru y’Abacancuro b’Abanyaburayi, baratunguranye barinumira.

Gutangaza inkuru z’aba bacancuro, ni kimwe mu byari gushyira hanze uruhare rw’uburyo u Burayi bwivanga ndetse bunagira uruhare mu bibazo by’umutekano muri Afurika.

N’iyo hari ikigo cyangwa itsinda rya gisirikare byo mu Burengerazuba bw’Isi, ryumvikanyeho icyasha, hakoreshwa uburyo bwose bicecekwa ndetse bigafatwa nk’ibitabayeho. Urugero rwa hafi ni ibi byabereye mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ariko iyo biza kuba ari nk’abacancuro b’itsinda ry’indwanyi ry’Abarusiya rya Wagner cyangwa irindi ritari iry’i Burayi, ubu ntayindi nkuru yari kuba ivugwa mu bitangazamakuru mpuzamahanga byumwihariko iby’i Burayi, ariko kuko aba bacancuro bakabakaba 300 bamanikiye amaboko i Goma ari Abanyaburayi, byafashwe nk’ibitabaye.

Indi mpamvu, ifitanye isano n’inyungu Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bifite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirimo iz’amabuye y’agaciro. Erega ahari ifaranga hose, ubuzima bw’abantu n’uburenganzira bwabo, biba ubusa.

Yego turabyumva Leta Zunze Ubumwe za America, wenda bahugiye mu mihini mishya y’ubuyobozi bushya buvuga ko bushaka kongera kugarura ubuhangange bw’iki Gihugu, wenda ntibushishikajwe n’ibiri kubera muri Afurika.

Bakigera mu Rwanda babanje gusakwa kugira ngo batagira ibyo basigarana byahungabanya Abanyarwanda

Aya mashusho twabonye ya Polisi z’Igihugu yo Gihugu cyo muri Afurika yambura intwaro inasaka ahantu hose abarwanyi b’abera, ntiyakwihanganirwa n’abaturage b’Abanyaburayi bagendera ku mahame ya cyera yo kumva ko ari indakorwaho, umwirabura adashobora kugaraguza agati Umunyaburayi. Ariko burya ngo agaciro ni umuntu ukihesha, iyo akiyambuye agomba guhagarara Isi ikamwota.

Kuba hari abacancuro b’Abanyaburayi baza kwivanga mu makimbirane yo mu karere, bishimgangira imigambi mibisha ya za nyungu zishingiye ku bukungu. Igitangazamakuru cy’i Burayi kiramutse gitangaje inkuru z’abacancuro bo mu Burengerazuba bw’Isi, bishobora kuzamura ibibazo byinshi hibazwa ku nyungu bafite muri ibyo bibazo no kubiba inyuma. Kutabitangazaho, bituma hakomeza kuboneka icyuho cyo guhakana ibiba bibavugwaho.

Iyo Ibihugu by’u Burayi biza kuba koko bigendera ku ndangagaciro bikunze kuvuga no kwigisga abandi, byagakwiye kuba byaratoboye bikavuga iby’aba bacancuro bari muri Kivu. Rubanda bakeneye kumenya amakuru arambuye kuri aba barwanyi, uwabahaye akazi ndetse n’ubutumwa bari bafite. Kutabavugaho rero byashimangiye wa murongo wo kubogama kwabo bakunze gushinjwa. Abaturage bo mu karere k’Ibiyaga bigari, bamaze ibinyacumi byinshi bari mu bibazo by’amakimbirane, kandi byinshi muri byo haba hari imbaraga zituruka hanze zibifitemo akaboko. Dukeneye igisubizo cy’ibi bibazo: Kuki baruciye bakarumira kuri iyi nkuru? N’ibihe bindi bikomeje guhishirwa? Ese aba bacancuro b’Abanya-Romania bazatabwa muri yombi igihe bazaba bageze i Burayi? Reka tubihange amaso.

Bageze mu Rwanda babanza gusakwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + 3 =

Previous Post

Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare bafite imyitozo yihariye y’urugamba

Next Post

Umusore uregwa gusambanya abana batandatu biganjemo abahungu yavuze icyabimuteye

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post

Umusore uregwa gusambanya abana batandatu biganjemo abahungu yavuze icyabimuteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.