• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

radiotv10by radiotv10
03/12/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushyamirane bwabaye hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) bwatumye habaho kurasana mu mujyi wa Djugu, bwahitanye abasirikare babiri ba FARDC.

Ibi byabaye kuri uyu Kabiri tariki 02 Ukuboza 2025, mu mujyi wa Djugu, mu birometero 75 mu majyaruguru ya Bunia mu ntara ya Ituri, aho ingabo z’Ibihugu byombi zisanzwe zikorana mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Uku gukozanyaho kwaturutse ku makimbirane hagati y’izi ngabo zombi, zifatanyije muri iyi ntambara, nyuma y’aho UPDF ifashe abaturage babiri bakekwaho kuba abarwanyi b’umutwe wa CODECO.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Teritwari ya Djugu n’abandi batanze amakuru, uku kurasana kwabaye ahagana saa yine za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Ukuboza, ubwo humvikanaga urusaku rw’amasasu hafi y’ibiro by’ubuyobozi bw’aka gace.

Amakuru avuga ko bamwe mu basirikare ba Uganda, bari basinze, barashe mu nkambi ya FARDC, bituma habaho kurasana hagati y’Ibihugu byombi.

Nanone kandi hari amakuru avuga ko mu gihe gito mbere y’uko ibi biba, abasirikare ba FARDC bari bagiye mu birindiro bya UPDF gusaba ko abo bantu bari bafashwe barekurwa, ariko habaho kutumvikana, bituma bakozanyaho.

Uku gukozanyaho kwasize abasirikare babiri ba FARDC, bahasiga ubuzima barimo umurinzi w’umuyobozi wa Djugu, mu gihe umwe yakomeretse bikomeye.

Nanone kandi igisirikare cya Uganda cyatwaye imbunda ebyiri za AK-47, udusanduku tubiri tw’amasasu, na magazine esheshatu zuzuye, ngo na miliyoni 1.6 z’amafaranga ya Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 3 =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

Next Post

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.