Kuri iki Cyumweru tariki 21 Kanama 2021 muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi hazabera igikorwa cyo gutanga impamyabumenyi z’ikirenga , Master’s in Science for Global Health Delivery (MGHD). Abanyeshuri 23 bavuye mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’u Rwanda nibo bazazihabwa.
Abanyeshuri bava mu bihugu; Rwanda, Nigeria, Pakistan, Kenya, Malawi, Democratic Republic of Congo, Zimbabwe, Sierra Leone, Uganda, Burundi, Ethiopia na Liberia nibo bazahabwa izi mpamyabumenyi.
Agaruka kuri aba banyeshuri bazahabwa izi mpamyabumenyi, Prof.Agnes Binagwaho Vice- Chancellor wa University of Global Health Equity yavuze ko nk’ubuyobozi bukuru bishimiye kuba aba banyeshuri basohoje ubutumwa bwo kubumbatira ubumenyi n’ubuhanga mu kwita ku buzima bityo bizafasha cyane mu kuzamura urwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abatuye Afurika.
“Umugabane wa Afurika n’isi muri rusange bikeneye abahanga nk’aba cyane ko n’ibihe turimo bya COVID-19 , imihindagurikire y’ibihe , ibyorezo n’ibiza n’ibindi byose bigira ingaruka ku buzima kuko akenshi nibyo bitera inzara, imirire mibi bityo bikarangira bizamuye umubare w’abantu batabasha kubona uko babaho. Guhangana n’izo ngaruka rero bisaba abahanga babyize uri rwego n’uburyo nka UGHE dutangamo uburere.”
Prof. Abebe Bekele, Deputy Vice Chancellor of Academic & Research Affairs muri University of Global Health Equity avuga ko abasoje aya masomo baba biteguyr guhangana n’imihindagurikire itandukanye y’indwara zikunze kugarika isi muri gahunda yo kwita ku buzima bw’abadafite kivurira bari hirya no hino ku mugabane wa Afurika.
Rogers Muragije, Deputy Vice Chancellor, Administrative and Financial Affairs wa University of Global Health Equity avuga bakoze ibishoboka kugira ngo basesengure banigire hamwe ingaruka zose zatewe na COVID-19 kandi ko batazadohoka mu gukomeza guhanga icyatuma iki cyorezo kidakomeza kwibasira inyoko muntu.