• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Kwa Cristiano Ronaldo bari mu gahinda ko kubura umwe mu mpanga zabo wapfuye avuka

radiotv10by radiotv10
19/04/2022
in SIPORO
0
Kwa Cristiano Ronaldo bari mu gahinda ko kubura umwe mu mpanga zabo wapfuye avuka
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu ukomeye ku Isi, Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro n’umufasha we, bari mu gahinda ko kubura umwe mu mpanga zabo witabye Imana ari kuvuka.

Mu itangazo basohoye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mata 2022, Cristiano Ronaldo n’umugore we Georgina Rodriguez, bagaragaje agahinda batewe no kubura uyu mwana wabo bari bamaze igihe bategereje.

Iri tangazo rivuga ko umwana w’umuhungu muri izi mpanga zabo ari we witabye Imana, bati “Ni cyo kintu gikomeye kibabaza ababyeyi bose.”

Bakomeza bavuga ko umwana w’umukobwa we yabashije kuvuka ari muzima kandi ko bafite icyizere n’ibyishimo.

Muri iri tangazo baboneyeho gushimira abaforomo n’ababyaza ku bwo kwita ku mubyeyi ndetse n’ubufasha babahaye.

Bakavuga ko bashenguwe n’ibi byago byababayeho kandi ko bifuza ko ubuzima bwabo bwite bwakomeza kubahirizwa mu bihe nk’ibi bigoye.

Basoza bagira bati “Umwana wacu w’umuhungu, uri umumalayika. Tuzahora tugukunda iteka.”

Mu mpera z’umwaka ushize, umuryango wa Critiano yaba we, umugore ndetse n’abana basanzwe babo [barimo abo barera], bari basohoye amashusho y’ibyishimo batangaza ibitsina by’abana b’impanga bazibaruka ubwo bemezaga ko umwe azaba ari umuhungu undi akaba umukobwa.

Cristiano asanzwe bafite abana batanu barimo Cristiano Ronaldo Junior wavutse muri 2010, umuhungu n’umukobwa bavutse muri 2017 ndetse n’abandi barera we n’umugore we.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + two =

Previous Post

Nyamagabe: Yafashwe amaze kwiba Miliyoni 5,5Frw muri Banki ahita avuga abandi bacuranye umugambi

Next Post

Ntituri Igihugu kinini kurusha u Bwongereza ntituburusha no gukira- Frank Habineza

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Ntituri Igihugu kinini kurusha u Bwongereza ntituburusha no gukira- Frank Habineza

Ntituri Igihugu kinini kurusha u Bwongereza ntituburusha no gukira- Frank Habineza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.