Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kwamagana MONUSCO byafashe indi sura, Abanye-Congo bariye karungu bigabiza ibiro byayo barayisahura

radiotv10by radiotv10
25/07/2022
in MU RWANDA
0
Kwamagana MONUSCO byafashe indi sura, Abanye-Congo bariye karungu bigabiza ibiro byayo barayisahura
Share on FacebookShare on Twitter
  • Uri ku cyicaro cya MONUSCO i Goma yatubwiye uko byifashe

Ibikorwa byo kwamagana MONUSCO muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birakomeje aho bamwe mu baturage bigabije ibiro by’abari muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bakabimena ubundi bagasahura ibikoresho basanzemo.

Ibi bikorwa byatangiye mu byumweru bibiri bishize, byatangiye gufata indi sura mu cyumweru gishize aho bamwe mu baturage biraraga mu mihanda bakajya kwamagana izi ngabo za UN, bavuga ko mu myaka irenga 20 zije mu butumwa mu Gihugu cyabo ntacyo zabamariye.

Aba baturage bagaragaza umujinya udasanzwe, basaba MONUSCO kubavira mu Gihugu kuko kuva bahagera, ibikorwa bihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo, bitahwemye kugaragara ndetse ko ari bwo byafashe intera.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, iyi myigaragambyo yakomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu, haba mu Mujyi wa Goma ndetse no muri Rutshuru aho abaturage bigibije ibirindiro bya MONUSCO, bakayigaragariza umujinya w’umuranduranzuzi.

Nubwo Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Colonel François Kabeya yari yahagaritse iyi myigaragambyo yatangiye kuvugwa mu mpera z’icyumweru gishize, abaturage benshi ntibyabujije kwirara mu mihanda ndetse bakajya ku cyicaro cya MONUSCO muri uyu Mujyi kwamagana izi ngabo nkuko byemejwe n’uwahaye amakuru RADIOTV10.

Umwe mu bakozi ba MONUSCO uri i Goma yabwiye RADIOTV10 ko kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere imyigaragambyo yari ikomeje, aho abigaragambya bafite umujinya mwinshi.

Yagize ati “Aka kanya byafashe indi ntera, abigaragambya barakaye cyane, bamenaguye bimwe mu biro byacu, n’ubu bari kugerageza kumenagura ibindi bisigaye.”

Amashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bamwe mu baturage batera amabuye ibifaru by’izi ngabo, ndetse n’abandi bamenaguye ibiro by’abari muri ubu butumwa, bagasahura bimwe mu bikoresho basanzemo birimo mudasobwa ndetse bakanamenagura ibyo basanzemo.

Ubwo aba baturage binjiraga muri iki kigo, bamwe mu bakozi ba MONUSCO, bahungishijwe igitaraganya hifashishijwe imodoka zisanzwe zifashishwa mu mirwano ndetse n’indege za MONUSCO.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye ibi bikorwa byakozwe na bamwe mu baturage, ivuga ko baza kubiryozwa.

Umuvugizi wa Guverinoma akaba na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, Patrick Muyaya, mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yagize ati “Guverinoma iri gukurikirana umwuka uri i Goma ahari kuba imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO. Ibabajwe bidasubirwaho n’uburyo bwose bubangamira umuntu uwo ari we wese ndetse n’ibikorwa by’umuryango w’Abibumbye. Ababigizeho uruhare bose barakurikiranwa kandi bahabwe ibihano byihanukiriye.”

Bigabije ibiro bya MONUSCO bahakorera ibya mfura mbi
Abaturage bariye karungu mu buryo budasanzwe
Ibiro babyigabije

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Ninde uzabazwa amarira y’Abanyakigali bahagarara amasaha n’amasaha bategereje imodoka?- Impaka zongeye

Next Post

Perezida Kagame yahagarariwe na Biruta mu nama yabereye muri DRCongo

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yahagarariwe na Biruta mu nama yabereye muri DRCongo

Perezida Kagame yahagarariwe na Biruta mu nama yabereye muri DRCongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.