Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard yihanganishije ababaye mu mateka ashaririye ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, avuga ko kwibuka no kunamira abishwe muri Jenoside ari igihango.
Kuri uyu wa 07 Mata 2022, Abanyarwanda n’inshuti zabo ndetse n’abatuye Imfuruka zose z’Isi binjiye mu cyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Abantu batandukanye mu Rwanda no ku Isi yose, bakomeje gutanga ubutumwa bwo kwihanganisha ababuze ababo muri Jenoside Yakorewe Abatutsi binjiye mu gihe cyo kubazirikana no kwibuka inzira z’inzitane banyuzemo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yihanganishije abazi aya mateka mabi yabaye mu Rwanda.
Mu butumwa yatambukije kuri Twitter, Hon Bamporiki yagize ati “Kwibuka no Kunamira Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni Igihango si Umuhango. Abakuru, abazi aya mateka, mu ngorane zose zaranze uru rugendo mbifurije gukomera no gukomezanya.”
Hon Bamporiki akomeza avuga ko abakuru bafite umukoro wo gusobanurira abato iby’aya mateka yatumye Miliyoni imwe y’Abatutsi ibura ubuzima.
Yagize ati “Muze Twese hamwe dusobanurire abato aya mateka tutayagoretse.”
Hon Bamporiki ni umwe mu bakunze kubara inkuru y’amateka yabaye mu Rwanda haba mu gitabo yanditse yise ‘Mitingi Jenosideri’ ndetse na film yanditse yitwa ‘Long Coat’.
Uyu munyapolitiki wagiye avuga ko yavutse mu muryango wakoze Jenoside, yakunze kugaragara mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge aho yanashishikarije abakoze Jenoside gusaba imbabazi abo bahemukiye
RADIOTV10