Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre yasabye abatanga serivisi z’ubuvuzi mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) guhora baharanira kubaha amahame y’umwuga wabo wo kwita ku buzima bwa buri wese, bagakosora ibyakozwe na bamwe muri bagenzi babo bakoze Jenoside, bakavutsa ubuzima abantu, nyamara bihabanye n’indahiro barahiriraga.
Prof. Dusingizemungu Jean Pierre yabitangaje mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, hibukwa abari abakozi, abarwayi, abarwaza ndetse n’abahungiye muri ibi bitaro bakicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu butumwa bwe, Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize amasomo akomeye, asaba abaganga n’abakora mu rwego rw’ubuvuzi gukomeza kurangwa n’ubumuntu, ubunyamwuga no gushyira imbere ubuzima bwa muntu nta vangura iryo ari ryo ryose.
Yagize ati “Ntabwo ari abaganga gusa, ni umwihariko w’Abanyarwanda bose kwihambira ku mahame remezo ashingira ku bumwe bw’Abanyarwanda no gushaka icyateza imbere Umunyarwanda baba batandukanye n’ingengabitekerezo yatumye abaganga bari bararahiriye guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda na bo bagaragara mu bavukije Abatutsi Ubuzima.”
Yasabye kandi abigisha amateka kuyigisha urubyiruko ku buryo babona ibisobanuro biri muri ayo mateka kugirango banabone uko banyomoza ababa bashaka kugoreka amateka.
Iki gikorwa cyo kwibuka cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwanyuze mu mujyi wa Huye rugana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, aho hashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi wa CHUB, Dr Ngarambe Christian, yavuze ko ibi bitaro biri mu hantu hiciwe Abatutsi benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anagaruka ku ruhare rw’abari bayoboye ibitaro n’abakozi babyo, mu bwicanyi bwakorewe abarwayi n’abari barahahungiye, avuga ko ari igisebo ku bantu bari bafite inshingano zo kurengera ubuzima.anashimira Inkotanyi zagize uruhare mu guhagarika jenoside yakorewe abatutsi a abakora mu rwego rw’ubuvuzi gukomeza kuzirikana amateka igihugu cyanyuzemo.
Yagize ati “Abaganga bari ku isonga ryo kurimbura Abatutsi guhera ku buyobozi bukuru bw’Igihugu. Duhereye ku wari Perezida wa Guverinoma y’abatabazi Dr. Sindikubwabo Theodore wari Umuganaga w’abana ni we waje gutangiza Jenoside i Butare mu nama yakoresheje asaba Abanyabutare kutigira ba ntibindeba, ndetse anakoresha inama muri faculite ya Medecine aho yasabaga abaganga gufasha Interahamwe kwica Abatutsi babereka uburyo babica vuba. Undi ni Dr. Munyemana Sosthene wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akanaba n’umuganga muri CHUB yakoze ibikorwa by’ubwicanyi muri CHUB ndetse na Tumba.”
Abitabiriye iki gikorwa bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, banashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, igaragaza ko kugeza ubu, mu gihugu hose, umubare w’abaganga bakoze Jenoside yakorewe abatutsi, ari 59 barimo 25 bayikoreye Mujyi wa Butare. Naho ababyaza n’abaforomo bakoze Jenoside, kugeza ubu ni 74, barimo 31 bayikoreye mu Mujyi wa Butare.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10






