Kwibuka29: Hatangajwe ibizubahirizwa mu Cyunamo buri Muturarwanda akwiye kumenya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hasohotse amabwiriza agomba kubahirizwa mu gikorwa cyo Kwibuka ku Nshuro ya 29 Jenodide yakorewe Abatutsi, aho mu cyumweru cy’icyunamo, hateganyijwe ikiganiro kimwe gusa, kizatangwa tariki Indwi Mata 2023, ndetse hanagaragazwa ibibujiwe muri iki cyumweru.

Aya mabwiriza yo kwibuka ku Nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi bizongera gukorwa hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti “KWIBUKA TWIYUBAKA”, agaragaza ko icyumweru cy’icyunamo, ku rwego rw’Igihugu kizatangirizwa ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.

Izindi Nkuru

Naho mu Turere, Icyunamo kikazatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere; naho mu Midugudu hagakorwa ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, kizasozwa n’ubutumwa nyamukuru bw’uwo munsi tariki 07 Mata 2023.

Aya mabwiriza akomeza agira ati “Nibirangira, abaturage bazasubira mu mirimo yabo uko bisanzwe. Kuri uwo munsi, nta rugendo rwo Kwibuka ruteganyijwe.”

Hagati ya tariki 08 kugeza ku ya 12 Mata 2023, ari icyumweru cy’icyunamo giteganyijwemo ibikorwa byo kwibuka bizabera ahantu hatandukanye mu Gihugu ku matariki n’ahantu hagiye hicirwa Abatutsi.

Aya mabwiriza avuga kandi ko “Ibikorwa by’ubucuruzi, Siporo z’abantu ku giti cyabo n’indi mirimo itunze abantu n’ibyara inyungu izakomeza mu cyumweru cy’icyunamo.”

Itangazo ry’aya mabwiriza, rikomeza rigira riti “Nta biganiro biteganyijwe mu Midugudu nyuma ya saa sita hagati ya tariki 08 Mata na 12 Mata 2023. Ikiganiro giteganyijwe mu minsi yo Kwibuka ni kimwe kizatangwa tariki 07 Mata guhera saa tatu za mu gitondo nkuko byavuzwe haruguru.”

Aya mabwiriza kandi agaragaza ibikorwa bibujijwe; birimo ibirori by’ibyishimo bihuza imbaga y’abantu; ubukwe n’imihango ijyanye nabwo; amarushanwa uretse siporo zikorwa n’abantu ku giti cyabo, umuziki utajyanye no Kwibuka haba mu tubari, aho bafatira amafunguto, aho batunganyiriza imisatsi, aho batunganyiriza umuziki n’ahandi hantu hahurira abantu benshi.

Imikino y’amahirwe, kwerekana imipira ndetse n’ibitaramo mu tubyiniro, iby’urwenya iby’imbyino, sinema n’ikinamico ritajyanye no Kwibuka, na byo birabujijwe.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Murakoze kubw’aya mabwiriza,ni iyi he myitwarire ikwiye abantu mu nsengero dore ko natwe tuzaba twizihiza Pasika?

  2. Niyonkuru jeandedieu says:

    Murakoze cyane mubyukuri radio and tv10 murabambere imana ijye ibaha umugisha mubyo mukora kubijyanye naya mabwiriza ajyanye ni cyunamo turayumva knd natwe nkabanyarwanda icyo dusabwa nukuyubahiriza ubundi natwe tukibuka inzirakarengane zazize jenocide yakorewe abatusti

Leave a Reply to Niyonkuru jeandedieu Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru