Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kwibuka30: RGB igaragaza ko ubutegetsi bubi nk’ubwateguye Jenoside budashobora kongera kubaho mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
23/05/2024
in MU RWANDA
0
Kwibuka30: RGB igaragaza ko ubutegetsi bubi nk’ubwateguye Jenoside budashobora kongera kubaho mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB n’abafatanyabikorwa barwo, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, hongera kugaragazwa uburyo ubutegetsi bubi bwabaye mu Rwanda ari bwo mbarutso ikomeye yayo, ariko ko nyuma yayo Abanyarwanda bamaze kwihitiramo imiyoborere ibakwiye, ku buryo hari icyizere ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2024, aho ubuyobozi n’abakozi ba RGB, ndetse n’ab’imiryango y’abafatanyabikorwa irimo Ishami ry’Umuryango w’Ubibumbye riharanira iterambere (UNDP-Rwanda), babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bunamira inzirakare z’Abatutsi zirenga ibihumbi 250 ziharuhukiye.

Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere  RGB, Dr Félicien Usengumukiza avuga ko baje guha agaciro abatutsi bishwe muri Jenoside ndetse no kwigira ku mateka bimakaza imiyoborere myiza izira amacakubiri kuko ari yo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside.

Ati “Kwimakaza politike idaheza, buri Munyarwanda wese yibonamo, ni muri urwo rwego ibikorwa byacu byose biganisha ku guha buri Munyarwanda wese ijambo, guca akarengane, kumvikanisha neza imiyoborere ishingiye ku mahame akubiye mu Itegeko Nshinga ry’Igihugu cyacu, ari ko gukumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.”

Murwanashyaka Evariste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda CLADHO, avuga ko bibabaje kuba Abatutsi barishwe nyamara u Rwanda rwari rumaze gusinya amasezerano mpuzamahanga aharanira uburenganzira bwa muntu.

Ati “Twebwe nk’abo mu burenganzira bwa muntu iki kitwibutsa ubuzima bw’Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994 kandi nyamara Isi yose yari yarashyizeho amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu.

Buriya n’u Rwanda cyari igihugu cyari cyarashyize umukono kuri aya masezerano ariko byaje kutubabaza kumva abari bashinzwe guharanira uburenganzira bwa muntu bagize uruhare mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakanayishishikariza kuyikora.”

Akomeza agira ati “Kuri ubu turasaba abayobozi n’abaturage bose kubahiriza uburenganzira bwa muntu kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

Mu 1994 imwe mu Miryango Mpuzamahanga ku Isi iharanira uburenganzira wa muntu yararuciye irarumira ubwo Abatutsi barimo bakorerwa Jenoside.

Icyakora Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, CLADHO yavutse mu 1993 yasohoye itangazo ryamagana ubwicanyi no gutotezwa byarimo bikorerwa Abatutsi.

Abakozi ba RGB n’ab’Imiryango itari iya Leta basuye Urwibutso rwa Kigali
Bunamiye kandi baha icyubahiro inzirakarengane ziharuhukiye

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 6 =

Previous Post

Ishyaka PDI ryasobanuye impamvu bwa mbere ryatanze kandidatire ritisunze RPF-Inkotanyi

Next Post

Kaboneka wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yahawe inshingano

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kaboneka wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yahawe inshingano

Kaboneka wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yahawe inshingano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.