Sunday, November 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kwibuka31: Hatangajwe impinduka izaba mu bikorwa byari bisanzwe mu cyumweru cy’Icyunamo

radiotv10by radiotv10
03/04/2025
in MU RWANDA
0
Kwibuka30: Hagaragajwe uko gahunda yo gusoza icyumweru cy’Icyunamo iteye
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yatangaje ko mu cyumweru cy’Icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hateganyijwemo ikiganiro kimwe gusa mu gihe hari hasanzwe haba byinshi.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025 mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku myiteguro y’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko Kwibuka kuri iyi nshuro, hazagaragaramo impinduka byumwihariko mu biganiro byatangwaga mu cyumweru cy’Icyunamo.

Yagize ati “Mu Cyumweru cy’Icyunamo nta bindi bikorwa bidasanzwe, hajyaga habaho ibiganiro byinshi, hafi buri munsi, ariko ubu urebye twashyizemo ikiganiro kimwe gusa kizaba ku wa 07 Mata 2025 mu gitondo. Icyo ni ikiganiro cyuzuye, ubutumwa burimo burahagije ku buryo abaturage nibagikurikira bazavanamo isomo ry’ubumenyi.”

Abaturarwanda basabwe kuzitabira iki kiganiro mu Midugudu basanzwe batuyemo, kandi bakazakigiramo uruhare, batangamo ibitekerezo.

Kuri iyi tariki Indwi Mata, mu bihe byashize hari abagiye bagaragara bakora ibikorwa biba bibujijwe, nk’abafungura utubari, basabwe kutazabikora mu gihe cyose hazaba hari kuba igikorwa cyo gutangiza Icyumweru cy’icyunamo kizabera ku Rwibutso rwa Jenoside wa Kigali.

Ati “Utubari ntabwo twemewe mu gitondo ku itariki 07 Mata kuzageza igihe igikorwa kizaba kiri kubera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Nyuma ya Saa Sita abantu bashobora gukora imirimo yabo yose.”

Dr Bizimana Jean Damascène yaboneyeho gusaba Abanyarwanda kuzagendera kure ibikorwa cyangwa imvugo ziganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside, kuko abazabikora bazabihanirwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hagiye hagaragara bimwe mu bikorwa ndetse n’imvugo by’ingengabitekerezo, birimo kwangiza imyaka n’amatungo by’abayirokotse, ndetse no kubabwira amagambo akomeretsa.

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène kuri uyu wa Kane mu kiganiro n’itangazamakuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Kigali: Batatu barimo abana babiri bahiriye mu nzu yibasiwe n’inkongi y’amayobera

Next Post

Assemblée Nationale Française: “Dialogue de sourds” lors de l’audition sur le conflit à l’Est de la RDC

Related Posts

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

by radiotv10
08/11/2025
0

Nteziryimana Alfred w’imyaka 70 wari utuye mu mudugudu wa Rwahi mu kagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe yasanzwe mu...

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
08/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Muyira na Kigoma mu karere ka Nyanza bavuga ko hashize umwaka urenga babariwe agaciro...

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

08/11/2025
Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

08/11/2025
Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

08/11/2025
Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Assemblée Nationale Française: “Dialogue de sourds” lors de l’audition sur le conflit à l’Est de la RDC

Assemblée Nationale Française: "Dialogue de sourds" lors de l’audition sur le conflit à l'Est de la RDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.