Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yatangaje ko mu cyumweru cy’Icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hateganyijwemo ikiganiro kimwe gusa mu gihe hari hasanzwe haba byinshi.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025 mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku myiteguro y’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko Kwibuka kuri iyi nshuro, hazagaragaramo impinduka byumwihariko mu biganiro byatangwaga mu cyumweru cy’Icyunamo.
Yagize ati “Mu Cyumweru cy’Icyunamo nta bindi bikorwa bidasanzwe, hajyaga habaho ibiganiro byinshi, hafi buri munsi, ariko ubu urebye twashyizemo ikiganiro kimwe gusa kizaba ku wa 07 Mata 2025 mu gitondo. Icyo ni ikiganiro cyuzuye, ubutumwa burimo burahagije ku buryo abaturage nibagikurikira bazavanamo isomo ry’ubumenyi.”
Abaturarwanda basabwe kuzitabira iki kiganiro mu Midugudu basanzwe batuyemo, kandi bakazakigiramo uruhare, batangamo ibitekerezo.
Kuri iyi tariki Indwi Mata, mu bihe byashize hari abagiye bagaragara bakora ibikorwa biba bibujijwe, nk’abafungura utubari, basabwe kutazabikora mu gihe cyose hazaba hari kuba igikorwa cyo gutangiza Icyumweru cy’icyunamo kizabera ku Rwibutso rwa Jenoside wa Kigali.
Ati “Utubari ntabwo twemewe mu gitondo ku itariki 07 Mata kuzageza igihe igikorwa kizaba kiri kubera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Nyuma ya Saa Sita abantu bashobora gukora imirimo yabo yose.”
Dr Bizimana Jean Damascène yaboneyeho gusaba Abanyarwanda kuzagendera kure ibikorwa cyangwa imvugo ziganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside, kuko abazabikora bazabihanirwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.
Mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hagiye hagaragara bimwe mu bikorwa ndetse n’imvugo by’ingengabitekerezo, birimo kwangiza imyaka n’amatungo by’abayirokotse, ndetse no kubabwira amagambo akomeretsa.

RADIOTV10