Guverinoma y’u Rwanda irasaba amadini gufasha Leta mu guhangana n’ikibazo cy’ubukene bwugarije bamwe mu Banyarwanda, n’ibindi bibazo birimo isuku nke, bituma hari abakomeza kuzahazwa n’imibereho mibi.
Ni ubufasha bwagarutsweho na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu kiganiro yagiranye n’Ubuyobozi bw’Itorere rya ADEPR, riri mu yafite abayoboke benshi mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko nubwo hari icyakozwe mu gukura abantu mu bukene, ariko hari n’ibigikenewe gukorwa, kandi ko Leta ikeneye amaboko y’abanyamadini.
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Ingabire Assumpta avuga ko muri gahunda zo kuzamura imibereho y’abantu, higeze gukorwa ikosa ryo guhuza ibyiciro by’Ubudehe na serivisi bagombaga guhabwa.
Ati “Uri mu cya mbere zose zikamuhuriraho, tubisubiyemo dusanga hari abari mu cyiciro cya ntabwo ari bo bakene. Byatumye dusanga abaturage twishyuriraga mituweli bari mu cyiciro cya mbere basagaga ingo ibihumbi magana ane, tubivuguruye twasanze abaturage bakwiye gufashwa kugurirwa mituweli ari ibihumbi ijana na bitandatu. Mbibabwiye kubera ko tugiye gutangira umwaka wa mituweri.”
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ubwo yasabaga ubufasha aba banyamadini, yavuze ko roho nzima ikwiye gutura mu mubiri muzima, bityo ko amatorero n’amadini adakwiye kugarukira kwigisha ijambo ry’Imana, ahubwo ko akwiye no kongera imbaraga mu bikorwa byo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nk’Umujyi wa Kigali, na wo wagarutse ku bibazo bikibangamira imibereho y’abaturage, aho wasabye Itorero rya ADEPR ubufasha bwo kubikemura
Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho myiza, Urujeni Martine wagarutse ku kibazo cy’uburaya, yavuze ko ari kimwe mu bikomeje gutuma hagaragara abana ku mihanda.
Ati “Abana babo ni bo usanga bari mu mihanda, ni bo bana basambanywa, ni bo bana usanga bari mu biyobyabwenge. Uko tubaherekeza dushaka icyo yakora kugira ngo areke umurimo w’uburaya, binamufasha no kongera kwigarurira icyizere. Kumwumvisha ko ari umwana w’Imana ukunzwe, nubwo ari umunyabyaha, ariko ko icyaha atari umuntu, kugira ngo yumve ko niba na sosiyete imufata ko ari indaya, acuruza umubiri; ariko tukamwumvisha ko aramutse abiretse akaza mu nzira nziza yaba umubyeyi.”
Gusa abanyamadini bo bavuga ko hari igihe bagira ubushobozi bwo gufasha, ariko bakagorwa no kutagira imibare nyakuri y’abaturage bakeneye gusindagizwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yavuze ko bagiye gufasha aba bayobozi b’amadini kubona imibare y’abayoboke babo bakeneye ubufasha.
Yagize ati “Ku bw’amahirwe ubu hari amakuru ngiye kubaha, ni uko ubu dufite igitabo dushyiramo amakuru ya buri rugo rwa buri Munyarwanda wese. Ubu bigiye kuzura ku buryo mu minsi ine cyangwa itanu bizaba byarangiye. Ubwo buryo bw’ikoranabuhanga buzaba burimo ibintu byose ku buryo n’amatungo dutanga azaba arimo. Ibyo bizatuma mureba niba harimo abantu banyu bakeneye gufashwa.”
Aba bayobozi b’itorero rya ADPR biyemeje gufasha abayoboke babo guhangana n’umwanda ndetse bakabashishikariza kwiteza imbere.
David NZABONIMPA
RADIOTV10