Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabaje Leta Zunze Ubumwe za America ngo iyifashe guhangana n’imitwe y’iterabwoba n’ibindi bikorwa biyihungabanyiriza umutekano, bikomeje kurogoya inzira zatangijwe na Perezida Félix Tshisekedi, na yo iyizeza ubufasha buhagije.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yohereje intumwa i Washington zirimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula ndetse n’intumwa yihariye y’umukuru w’Igihugu, Serge Tshibangu.
Aba bayobozi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagiye muri Leta Zunze Ubumwe za America kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Kamena 2022, bakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta wa USA, Anthony Blinken i Washington.
Baganiriye ku bibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ngo n’ububafasha buturuka mu Bihugu by’abaturanyi ngo bitera inkunga imitwe irwanye ubutegetsi bwa DRC.
Aba bayobozi bo muri DRC Christophe Lutundula na Serge Tshibangu bamenyesheje Anthony Blinken ibikorwa byose byari byatangijwe na Félix Tshisekedi bigamije kuzana amahoro arambye mu Gihugu cye no mu karere.
Mu ijambo rye, Anthony Blinken yizeje DRC gukomeza ubufatanye mu kubungabunga amahoro, ubusugire ndetse n’urusobe rw’ibidukikije.
Yagize ati “Rero dufite byinshi dusanzwe dukora kandi tuzakomeza kubikora. Nanone kandi ndagira ngo tuganire ku buryo dushobora kubafasha mu bijyanye n’amahoro n’umutekano ndetse n’ituze mu Burasirazuba bwa DRC biri guhura n’ibibazo muri iyi minsi. Kandi turifuza kubafasha bifatika mu mbaraga zigamije gukemura ibyo bibazo.”
Uyu mudipolomate wa Leta Zunze Ubumwe za America yaboneyeho gushimira imbaraga za dipolomasi zashyizweho z’ibiganiro biri kubera i Nairobi, avuga ko nizikurikizwa zizazana amahoro mu karere, yizeza ko USA izashyigikira iyi gahunda.
Aba bayobozi baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi banasabye ubuvugizi akana k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Nairobi muri Kenya igamije kurandura imitwe y’iterabwoba irimo na M23.
Kuva imirwano yakubura hagati y’Igisirikare cya Congo na M23 mu kwezi gushize, iki Gihugu cyakunze gushinja u Rwanda gutera inkunga uyu mutwe wamaze kwemezwa nk’uw’iterabwoba, gusa u Rwanda rwo rwabyamaganiye kure dore ko ibirego nk’ibi atari bishya.
U Rwanda ruvuga ko rudashobora gushyigikira ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu gihe ruzwiho ahubwo kugarura amahoro aho yabuze, rwo rwagaragaje ibikorwa by’ubushotoranyi byakozwe na Congo birimo kuba igisirikare cy’iki Gihugu cyararashe mu Rwanda inshuro ebyir mu mezi abiri gusa ndetse gifatanyije na FDLR kigashimuta abasirikare babiri barwo.
Leta Zunze Ubumwe za America zitabajwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu kwezi gushize kugezamo hagati, zari zatanze umuburo ku baturage bayo ko mu bice bimwe byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashobora kuba ibitero by’iterabwoba.
Mu itangazo ryatambutse ku rubuga rw’Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryavugaga ko ibi bitero by’iterabwoba by’abataramenyekana bishobora kuba i Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
RADIOTV10