Saturday, June 14, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Liberia: George Weah wari Perezida yatsinzwe na Boakai w’imyaka 78 mu matora

radiotv10by radiotv10
21/11/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Liberia: George Weah wari Perezida yatsinzwe na Boakai w’imyaka 78 mu matora
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Liberia, yemeje ko Joseph Boakai w’imyaka 78 y’amavuko, ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, yahigitsemo George Weah washakaga manda ya kabiri.

Ibi byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora muri Liberia, nyuma yo kubarura amajwi y’ibyavuye muri aya matora y’Umukuru w’Igihugu.

Joseph Boakai yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku bwiganze bw’amajwi 50,64%, mu gihe George Weah bari bahanganye, yagize amajwi 49,36% ndetse yemeye ko yatsinzwe.

Icyakora umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora muri iki Gihugu cya Liberia, yatangaje ko hamaze kwakirwa ubujurire bubiri bw’abo mu ishyaka rya Weah bagaragaza ko hari aho amatora atagenze neza, bigatuma umukandida wabo atsindwa.

Yatangaje ko ibi bizatuma Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ikora iperereza kuri ubwo bujurire, aho ifite iminsi 30 yo gukora iryo perereza, nyuma yo gutangaza bwa nyuma uwatsinze amatora.

Ni mu gihe George Weah we aherutse guhamagara uyu mukambwe Joseph Boakai, amwifuriza ishya n’ihirwe, amwifuriza intsinzi nziza, ibintu byaragaje ko uyu wa Perezida yemeye ko yatsinzwe.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + nine =

Previous Post

Uko abarimo umukecuru bafatanywe imifuka yuzuye urumogi

Next Post

Hamenyekanye agaciro k’abarirwa mu mamiliyoni k’ibyangirikiye mu nkongi yibasiye inyubako i Musanze

Related Posts

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

by radiotv10
14/06/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump; yavuze ko igitero Israel yagabye kuri Iran cyahitanye abasirikare bakomeye barimo...

Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

by radiotv10
14/06/2025
0

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yasuye umujyi wa Mthatha mu Ntara ya Eastern Cape iheruka kwibasirwa n'ibiza by’imvura nyinshi...

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

by radiotv10
13/06/2025
0

Umuvandimwe w’umuntu umwe warokotse impanuka y’indege yahitanye abagenzi 241 mu Buhindi, yavuze ko akimara kurokoka yahamagaye umubyeyi we akamubwira ko...

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

by radiotv10
13/06/2025
0

Igisirikare cya Israel cyemeje ko cyivuganye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran ndetse n'abandi basirikare babiri bari mu buyobozi Bukuru bw’Ingabo...

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

by radiotv10
12/06/2025
0

Indenge ya Sosiyete y’u Buhindi (Air India) yari yerecyeje i London mu Bwongereza irimo abagenzi 242, yakoze impanuka nyuma y’igihe...

IZIHERUKA

RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso
MU RWANDA

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

by radiotv10
14/06/2025
0

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

14/06/2025
Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

14/06/2025
Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

14/06/2025
Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

13/06/2025
Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

13/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye agaciro k’abarirwa mu mamiliyoni k’ibyangirikiye mu nkongi yibasiye inyubako i Musanze

Hamenyekanye agaciro k’abarirwa mu mamiliyoni k’ibyangirikiye mu nkongi yibasiye inyubako i Musanze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.