Liberia: George Weah wari Perezida yatsinzwe na Boakai w’imyaka 78 mu matora

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Liberia, yemeje ko Joseph Boakai w’imyaka 78 y’amavuko, ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, yahigitsemo George Weah washakaga manda ya kabiri.

Ibi byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora muri Liberia, nyuma yo kubarura amajwi y’ibyavuye muri aya matora y’Umukuru w’Igihugu.

Izindi Nkuru

Joseph Boakai yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku bwiganze bw’amajwi 50,64%, mu gihe George Weah bari bahanganye, yagize amajwi 49,36% ndetse yemeye ko yatsinzwe.

Icyakora umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora muri iki Gihugu cya Liberia, yatangaje ko hamaze kwakirwa ubujurire bubiri bw’abo mu ishyaka rya Weah bagaragaza ko hari aho amatora atagenze neza, bigatuma umukandida wabo atsindwa.

Yatangaje ko ibi bizatuma Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ikora iperereza kuri ubwo bujurire, aho ifite iminsi 30 yo gukora iryo perereza, nyuma yo gutangaza bwa nyuma uwatsinze amatora.

Ni mu gihe George Weah we aherutse guhamagara uyu mukambwe Joseph Boakai, amwifuriza ishya n’ihirwe, amwifuriza intsinzi nziza, ibintu byaragaje ko uyu wa Perezida yemeye ko yatsinzwe.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru