Libya: Ibiza byahitanye abarenga ibihumbi 20 byakurikiwe n’umujinya watumye bamwe birara mu mihanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibihumbi by’abaturage mu mujyi wa Derna muri Libya, ahaherutse kuba ibiza byahitanye abarenga ibihumbi 20, bakoze imyigaragambyo, bamagana Leta bayishinja kutagira icyo yitaho nyuma y’iyi myuzure.

Bakoze iyi myigaragambyo mu gihe hari n’ubwoba bw’ibyorezo bishobora kwaduka, biturutse ku mwanda nk’uko Umuryango w’Abibumbye uherutse kubitangaza.

Izindi Nkuru

Abigaragambya baramagana Inteko Ishinga Amategeko yo mu Burasirazuba bwa Libya, n’umuyobozi wayo Aguilah Saleh, kutagira icyo ikora nyuma y’ibi biza.

Barasaba kandi Umuryango w’Abibumbye gutangira ibikorwa byo gusana umujyi wa Derna, no guha impozamarira abagizweho ingaruka n’ibi biza.

Ni mu gihe Umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira (IOM) wabwiye BBC, ko 10% y’abamenyekanye ko bishwe n’imyuzure, bari abimukira.

Kugeza ubu mu Gihugu hose harabarwa abantu basaga 20 000 bahitanywe n’iyi myuzure, mu gihe mu mujyi wa Derna habarwa abantu 3 900 bahitanywe n’ibi biza, ibintu byaherukaga mu mwaka w’ 1998, ubwo umuhengeri wahawe inyito ya Daniel wakubitaga uburasirazuba bwa Libya mu mujyi wa Derna, wari utuwe n’abasaga 100 000.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru