Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Petereri byazamutseho amafaranga arenga 100 aho Lisansi yiyongereyeho 103 Frw naho Mazutu izamukaho 159 Frw.
Ibi biciro bigomba gutangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere tariki 04 Mata 2022 bikazubahirizwa mu gihe cy’ukwezi, biteganya ko Lisansi izajya igura 1 359 Frw mu gihe yaguraga 1 256 Frw naho mazutu ikazajya igura 1 368 Frw ivuye ku 1 201 Frw.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana atangaza ko nubwo ibi biciro byazamutseho amafaranga ari hejuru y’ ijana (100) hari nkunganire Guverinoma yashyizemo ku buryo iyo itayishyiramo byari kuzamukaho ari hejuru ya 200 Frw.
Yavuze ko muri iki gihe cy’amezi abiri, Guverinoma y’u Rwanda “yigomwe miliyali 6 kugira ngo uko ibiciro byari kuzamuka bimanuke n’ingaruka zari guterwa n’iryo zamuka zigabanuke.
RADIOTV10