Umuryango w’Abibumbye wanenze ibiri gukorwa n’Abanye-Congo bari kwamagana MONUSCO bakayigabaho ibitero, uvuga ko bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara.
Umuryango w’Abibumbye utangaje ibi mu gihe Abanye-Congo benshi biraye mu biro bya MONUSCO mu bice bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’i Goma n’i Butembo, bagasahura ibikoresho.
Iyi myigaragambyo yafashe indi sura mu ntangiro z’iki cyumweru, yagaragayemo Abanye-Congo bari bafite umujinya w’umuranduranzuzi bigabije ibyo biro ubundi bakabimena bagasahura ibikoro by’abakozi ba MONUSCO birimo ibitanda, imifariso yo kuryamaho n’ibindi byose basangagamo.
Farhan Haq, Umuvugizi Wungirije w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yavuze ko António Guterres, yamaganiye kure ibi bikorwa by’urugomo biri gukorerwa abari mu butumwa bw’uyu muryango.
Yagize ati “Yemeje ko ibitero byose biri kugabwa ku bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro, bigomba gufatwa nk’ibyaha by’intambara kandi yasabye ubutegetsi bwa Congo gukora iperereza ndetse n’ababigizemo uruhare bakagezwa imbere y’ubutabera.”
Umuyobozi wa Polisi muri Butembo, Colonel Paul Ngoma yemeje ko Abapolisi babiri n’umusirikare umwe ba MONUSCO baguye muri ibi bikorwa by’urugomo barimo Abahindi babiri n’Umunya-Maroc umwe.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yemeje ko muri ibi bikorwa by’imyigaragambyo, abantu 15 bamaze kuhaburira ubuzima mu gihe abamaze kubikomerekeramo bagera muri 60.
Patrick Muyaya yongeye kwemeza ko abari kwijandika muri ibi bikorwa by’urugomo ruri gukorerwa MONUSCO, bagomba kubihanirwa mu buryo bwihanukiriye.
RADIOTV10