Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ririmo n’umutwe wa M23, rirasaba imitwe ya Politiki n’iya gisirikare, kimwe n’Abanyekongo bari mu buhungiro n’abari muri Diyasipola, kwifatanya na ryo mu rugamba rwo kubohora Igihugu cya DRC.
Ubu busabe bwa AFC/M23 bukubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri Huriro kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2025, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi waryo mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka.
Iri tangazo ritangira rivuga ko; iri Huriro rihamagarira imitwe ya Politiki yo muri Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basangiye umurongo, kubiyungaho mu rugamba rwo kubohora Igihugu.
Iri Huriro rivuga ko ubutegetsi buriho muri iki Gihugu, bwamunzwe n’imigirire idahwitse, irimo imiyoborere mibi, gutegekesha igitugu, ruswa, ibikorwa byo kwica abaturage hashingiwe ku moko, ndetse no kuba hari umuryango wikubiye umutungo kamere w’Igihugu.
Rivuga kandi ko ubutegetsi bwa Congo bwimakaje ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’ivangura no gutoteza imwe mu miryango migari y’Abanyekongo, bukaba bwarananiwe gukemura ibibazo bihungabanya umutekano n’amahoro, ntibunashobore gutuma Abanyekongo bunga ubumwe.
Rigakomeza rigira riti “AFC/M23 irahamagarira abarwanyi bose bari mu Gihugu kwifatanya mu rugamba rw’impinduramatwara rwatangiye kugira ngo dukize abaturage bacu ibikorwa by’urugomo n’iterabwoba bikorwa na Leta, kugira ngo twiyubakire Igihugu no guteza imbere ubukungu bwacyo.”
Iri Huriro rikomeza rigira riti “Nanone kandi turahamagarira imitwe ya Politiki n’iharanira imibereho y’abaturage iri mu buhungiro, kimwe na abo muri Diyasipora na bo baratumiwe ngo batahe mu Gihugu cyabo cya DRC kugira ngo batange umusanzu wabo muri uyu mugambi wo gukunda Igihugu no kwiyubakira ubuyobozi.”
Iri huriro ritangaje ibi nyuma yuko rikomeje kwagura ibice bigenzurwa n’umutwe wa gisirikare waryo wa M23, aho kuva mu mpera z’icyumweru gishize byiyongereyeho Umujyi wa Bukavu ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Epfo, waje wiyongera ku wa Goma na wo ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu ya Ruguru.
RADIOTV10