Umutwe wa M23 umaze amezi atatu ugenzura umujyi wa Bunagana, watangiye kureshya abashoramari kujya kuhashinga ibikorwa kuko ho batazakwa ruswa cyangwa komisiyo nkuko bikorwa mu bindi bice bya DRC.
Umuvugizi wa M23 mu bijyanye na Gisirikare, Maj Willy Ngoma, yatangaje ko uyu mujyi wa Bunaga ukwiye gutera imbere kandi ko bizagirwamo uruhare n’abashoramari.
Yasabye abifuza gushora imari ndetse n’abacuruzi kwihutira kujyayo gukorera amafaranga kandi ko gutangiza ishoramari muri uyu Mujyi nta rwaserera bazahura na zo nkuko bigenda mu bindi bice byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Maj Willy Ngoma yavuze ko umucucurzi cyangwa umushoramari uzaza muri Bunagana atazakwa ruswa cyangwa komisiyo ya 20% nkuko bikorwa n’abayobozi bo mu bindi bice byo muri iki Gihugu. Yagize ati “Ibintu byose bikorwa mu nzira zinyuze mu mucyo.”
Uyu muvugizi wa M23 yatangaje ibi nyuma yuko uyu mutwe unashyizeho amafaranga akoreshwa muri uyu Mujyi wa Bunagana arimo ifaranga ry’u Rwanda n’irya Uganda.
Uyu mujyi wa Bunagana umaze amezi atatu ugenzurwa na M23 kuva tariki 13 Kamena uyu mwaka wa 2022, ubwo wemezaga ko wawufashe wose ndetse kuva icyo gihe ukaba uwugenzura aho wanatangije imiyoborere mishya yawo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biratangaza ko ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame, Felix Tshisekedi na Emmanuel Macron i New York muri USA, byafatiwemo imyanzuro ireba uburyo hagomba kubaho iyubahirizwa ry’imyanzuro isaba M23 kuva mu bice byose igenzura.
RADIOTV10