Wednesday, September 11, 2024

Ibyavuye mu biganiro byahuje Perezida Kagame na Tshisekedi bafashijwemo na Macron

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo; ndetse n’uw’u Bufaransa, Emmanuel Macron bagiranye ibiganiro, byagarutse ku bibazo by’umutekano biri mu DRCongo, byafatiwemo ingamba zireba imitwe nka M23 na FDLR.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America ahateraniye Abakuru b’Ibihugu bitabiriye Inteko Rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byatangaje ko “Perezida Kagame yahuye na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baganira ku muti w’ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa DRC.”

Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na yo yatangaje ko ibi biganiro byabaye hagati ya DRC, u Rwanda n’u Bufaransa byabayeho byifujwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.

Itangazo dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya DRC, rivuga ko Abakuru b’Ibihugu batatu bagarutse ku bikorwa by’umutekano mucye biri muri Congo ndetse n’ibishobora kuba ibisubizo birambye kuri ibi bibazo biterwa n’imitwe yitwaje intwaro iri mu karere.

Ibiro by’umukuru wa DRC, bikomeza bivuga ko nyuma y’ibiganiro byabayeho byanatanze umusaruro ushimishije wo gukorana kw’Ibihugu nkuko byanzuriwe mu nama y’i Luanda, “basabye ko ko M23 iva mu bice yigaruriye mu buryo bwihuse.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ibikorwa byo gusubiza abaturage mu byabo bakuwemo n’intambara, bizakorwa n’Umuryango w’Abibumbye n’abafatanyabikorwa bawo nk’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’Umurango Mpuzamahanga w’Akarere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL).”

Rikomeza rivuga kandi ko aba Bakuru b’Ibihugu biyemeje gukorana mu bijyanye no guca umuco wo kudahana ku buryo abari mu mitwe yitwaje intwaro byumwihariko uwa FDLR urwanya u Rwanda, baryozwa ibibi bakoze.

Uku kuganira kuje gukurikira ibyatangajwe n’Abakuru b’Ibihugu byombi (u Rwanda na DRC), mu mbwirwaruhame batangiye muri iyi Nteko Rusange y’Umuryango w’Abubumbye, aho bombi bagarutse kuri ibi bibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo mu ijambo yagejeje ku Nteko rusange ku wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022, yongeye gushinja yeruye ko u Rwanda rwateye Igihugu cye rwitwikiriye umutwe wa M23.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame na we mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange ya UN, yavuze ko ikibazo cy’umutekano mucye cyari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu myaka 20 ishize ntaho gitandukaniye n’ikiriyo uyu munsi mu gihe nyamara Umuryango w’Abibumbye woherejeyo ingabo ziriyo mu butumwa bwawo zanashowemo ubushobozi buhanitse.

Perezida Paul Kagame yavuze ko umuzi w’iki kibazo uzwi ariko ko inzira zo kugishakira umuti zikoreshwa atari zo zinyurwamo.

Yagize ati “Kwitana bamwana si byo bizakemura ibibazo. Ibi bibazo ntabwo byananirana kubishakira umuti kandi bishobora kubonerwa umuti bidatwaye ubushobozi buhanitse yaba ubw’amafaranga ndetse n’ubw’imbaraga za muntu.”

Perezida Kagame yavuze ko inzira zishobora gutanga umuti wihuse kandi urambye, ari ubushake bwa politiki ndetse no kumva kimwe umuzi w’ibibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts