Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

M23 iravugwaho gufata igikorwa remezo gikomeye nayo ikamburwa uduce tune yagenzuraga

radiotv10by radiotv10
30/06/2022
in MU RWANDA
0
DRC: M23 yafashe utundi duce dushobora kuyifungurira amarembo yo gufata Rutshuru yose
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 ukomeje guhangana na FARDC, uravugwaho gufata ikibuga cy’indege cya Rwankuba ndetse n’ibitaro bya Rwankuba, byombi biherereye muri Gurupoma ya Bweza muri teritwari ya Rutshuru mu gihe na yo yatakaje uduce tune yagenzuraga.

Ibinyamakuru bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biremeza ko uyu mutwe wa M23 wafashe iki kibuga cy’indege nto nyuma yo gukozanyaho na FARDC.

Ikinyamakuru Goma 24 News, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022, cyatangaje ko “Ikibuga cy’indege cya Rwankuba n’ibotaro biri mu maboko ya M23.”

Iki kinyamakuru cyakomeje kigira kiti “M23 kandi iri kwinjira mu isantere ya Ntamugenga muri Gurupoma ya Bweza mu gihe FARDC na FDLR batangiye guhungira mu Mujyi wa Rubare.”

🛑URGENT: L'aérodrome de Rwankuba ansi que L'hopital viennent de tomber entre les Mains des M23. Les M23 viennent D'entre aussi dans le centre de Ntamugenga dans le groupement de Bweza. Les Fardc et Fdlr commencent a fuire vers la cité de Rubare. pic.twitter.com/bgaCBluD8z

— Goma24 (@goma24news) June 29, 2022

Umutwe wa M23 umaze iminsi ufashe umujyi wa Bunagana, wakunze kuvuga ko abasirikare ba FARDC badafite ubushobozi bwo guhagarara imbere y’abarwanyi bawo kuko bari hasi cyane yabo mu mirwanire.

Uyu mutwe kandi wavuze ko ukomeje gufata ibice bimwe na bimwe mu rwego rwo kwizera umutekano watwo kuko twifashishwa na FARDC ndetse n’imitwe ikorana n’iki gisirikare mu gukomeza kubagabaho ibitero.

Iki kibuga cy’Indege cya Rwankuba cyafashwe na M23 gisanzwe kifashishwa na FARDC mu bikorwa by’intambara birimo kugeza intwaro ku basirikare bayo.

Ikinyamakuru Radio Okapi cyatangaje ko FARDC na yo yisubije uduce tumwe twari tumaze iminsi turi mu maboko y’umutwe wa M23 two muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru.

Iki kinyamakuru kivuga ko utwo duce twa Nkokwe, Ruvumu, Rugarama na Rutakara twafashwe nyuma y’imirwano ikaze yabaye haagti ya FARDC na M23 kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kamena 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + 18 =

Previous Post

Karongi: Umwarimu wari ugiye kuruhuka saa sita yishwe n’umukobwa amuteye icyuma mu mutima

Next Post

Icyo R.Kelly yakoze akimara gukatirwa imyaka 30 y’igifungo

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo R.Kelly yakoze akimara gukatirwa imyaka 30 y’igifungo

Icyo R.Kelly yakoze akimara gukatirwa imyaka 30 y'igifungo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.