M23 nyuma y’ibitero byahitanye abakomando bayo yahise ishyiraho amabwiriza akarishye aho igenzura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 washyizeho amabwiriza agomba kugenderwaho mu bice ugenzura arimo amasaha ibikorwa bigomba kuba byafungiweho, nyuma y’uko ukomeje kotswa igitutu mu bitero by’indege birimo ibyahitanye abakomando bawo babiri.

Ni amabwiriza yatanzwe n’uyu mutwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje ku wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, nk’uko bikubiye mu itangazo ry’uyu mutwe.

Izindi Nkuru

Iri tangazo ryaturutse mu Bunyamabanga Nshingwabikorwa bwa M23, rivuga ko aya mabwiriza agamije kubungabunga amahoro n’umutetakano by’abaturage bo mu bice bigenzurwa n’uyu mutwe ndetse no kubarindira ibyabo.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ingendo zose n’ibikorwa byose by’ubukungu ndetse n’amateraniro y’amasengesho: Imodoka zitwara abagenzi na moto, ibikorwa by’ubwikorezi, utubari, butike, amasoko, insengero ndetse n’ibindi, bigomba kujya bihagarara saa 18H30 z’umugoroba byongere bifungure saa 6h00 za mu gitondo mu bice byose bigenzurwa na M23 kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.”

Uyu mutwe wa M23 ushyizeho izi ngamba nyuma y’uko muri iki cyumweru gishize, wahuye n’ibibazo byinshi mu rugamba uhanganyemo na FARDC nyuma y’uko iki gisirikare cya Leta gifatanyije n’ingabo za SADC bagabye ibitero by’indege byawushegeshe.

Muri ibi bitero, umutwe wa M23 watakarijemo abarwanyi bawo benshi by’umwihariko abakomando babiri, barimo Colonel Castro Elise Mberabagabo wari ushinzwe ubutasi bw’uyu mutwe.

Urupfu rw’aba bari bafite imyanya yo hejuru muri M23, rwashenguye uyu mutwe, nk’uko wabigaragaje mu itangazo washyize hanze ku ya 17 Mutarama uvuga ko baguye mu bitero byo ku ya 16 Mutarama.

Uyu mutwe wavuze ko iki gikorwa cyo kwica abakomando bawo cyabaye nk’ubutumwa ubutegetsi bwa DRC bwawuhaye, kandi ko na wo uzihorera uko bikwiye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru