Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 nyuma yo kogenzura Bukavu yavuze ibyo yihutiye gukora

radiotv10by radiotv10
17/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 nyuma yo kogenzura Bukavu yavuze ibyo yihutiye gukora
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC ribarizwamo n’umutwe wa M23, riravuga ko nyuma yo gukura ku ngohi abatuye Umujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Epfo, abarwanyi b’iri huriro baramukiye mu gikorwa cyo kugarura umutekano mu buryo bwuzuye.

Ni igikorwa cyakozwe kuri iki Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2025 nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri Huriro AFC/M23 mu ijoro ryacyeye.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, rivuga ko iri Huriro kubera “ibikorwa bihungabanya umutekano, iby’ubwicanyi n’ubusahuzi byakorwaga na FARDC, FNDB, FDLR n’abambari babo”, uyu mutwe wiyemeje guhagarika ibi bikorwa byose.

Iri Huriro rikomeza rivuga ko nyuma kandi yuko ihuriro ry’uruhande rwa Leta ya Kinshasa, ryahisemo gutererana abaturage bo muri uyu Mujyi wa Bukavu, ku buryo hari hakenewe kubagarurira umutekano.

Lawrence Kanyuka yagize ati “Kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2025, ingabo zacu zakoze akazi ko kugarurira umutekano abaturage ndetse n’ibyabo mu Mujyi wa Bukavu mu buryo bwuzuye bafatanyije n’abaturage.”

Umujyi wa Bukavu wabohojwe n’Umutwe wa M23 nyuma yuko ubigarutseho kenshi ko utazakomeza kwihanganira kubona abawutuye bakomeza gukorerwa ibikorwa bibi, nubwo wari wemeje ko watangiye agahenge ko guhagarika imirwano.

AFC/M23 kandi yibukije ko igishyize imbere inzira z’ibiganiro. Bati “Turahamagarira ibiganiro bitaziguye kandi by’ukuri na Leta ya Kinshasa mu gushaka umuti w’umuzi w’amakimbirane, ndetse no kugarura amahoro arambye mu Gihugu cyacu.”

Muri iri tangazo iri Huriro rigakomeza rigira riti “AFC/M23 irahamagarira impande zose zaba iza Politiki n’iza gisirikare zitabona ibintu kimwe n’Ubutegetsi bubi bwa Kinshasa kwiyunga mu rugamba rwo kubohora Igihugu, kugira ngo habeho impinduka nziza mu miyoborere ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Iri Huriro ryanaboneyeho kunenga FARDC n’impande ziyifasha, zikomeje gushyira imbere ibikorwa bihonyora uburenganzira bw’abaturage, ndetse ko ari byo bituma agahenge ko guhagarika imirwano gakomeza kurengwaho.

AFC/M23 yongeye kwibutsa ko itazigera yihanganira kubona hari aho abaturage b’abasivile babangamiye, ahubwo ko ahazajya haba igikorwa kibangamiye abaturage cyangwa cy’ubushotoranyi mu bice bigenzurwa n’iri Huriro, rizajya ryirwanaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 6 =

Previous Post

What’s wrong with DRC? An incestuous relationship with Belgium?

Next Post

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Umuyobozi mushya wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe

Related Posts

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

by radiotv10
16/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ryemeye gukura abasirikare baryo mu Mujyi wa...

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

by radiotv10
16/12/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo (DRC), has announced that it has agreed...

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Hakomeje kongerwa abasirikare benshi b’Igihugu cy’u Burundi n’intwaro za rutura ku mupaka wacyo n’u Rwanda, byumwihariko mu gace ka Gasenyi-Nemba...

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

by radiotv10
15/12/2025
0

Abanyekongo bahungiye i Bujumbura mu Burundi n’abari bagiyeyo ku bw’impamvu zinyuranye mbere yuko Umujyi wa Uvira ufatwa na AFC/M23, baravuga...

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Imodoka yo mu bwoko bwa Bisi ya sosiyete itwara abagenzi ya Trinity Express yavaga i Kampala muri Uganda yerecyeza i...

IZIHERUKA

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora
IMIBEREHO MYIZA

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

by radiotv10
16/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

16/12/2025
Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

16/12/2025
Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

16/12/2025
AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

15/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yageneye ubutumwa Umuyobozi mushya wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Umuyobozi mushya wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.