Ihuriro AFC ribarizwamo n’umutwe wa M23, riravuga ko nyuma yo gukura ku ngohi abatuye Umujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Epfo, abarwanyi b’iri huriro baramukiye mu gikorwa cyo kugarura umutekano mu buryo bwuzuye.
Ni igikorwa cyakozwe kuri iki Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2025 nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri Huriro AFC/M23 mu ijoro ryacyeye.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, rivuga ko iri Huriro kubera “ibikorwa bihungabanya umutekano, iby’ubwicanyi n’ubusahuzi byakorwaga na FARDC, FNDB, FDLR n’abambari babo”, uyu mutwe wiyemeje guhagarika ibi bikorwa byose.
Iri Huriro rikomeza rivuga ko nyuma kandi yuko ihuriro ry’uruhande rwa Leta ya Kinshasa, ryahisemo gutererana abaturage bo muri uyu Mujyi wa Bukavu, ku buryo hari hakenewe kubagarurira umutekano.
Lawrence Kanyuka yagize ati “Kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2025, ingabo zacu zakoze akazi ko kugarurira umutekano abaturage ndetse n’ibyabo mu Mujyi wa Bukavu mu buryo bwuzuye bafatanyije n’abaturage.”
Umujyi wa Bukavu wabohojwe n’Umutwe wa M23 nyuma yuko ubigarutseho kenshi ko utazakomeza kwihanganira kubona abawutuye bakomeza gukorerwa ibikorwa bibi, nubwo wari wemeje ko watangiye agahenge ko guhagarika imirwano.
AFC/M23 kandi yibukije ko igishyize imbere inzira z’ibiganiro. Bati “Turahamagarira ibiganiro bitaziguye kandi by’ukuri na Leta ya Kinshasa mu gushaka umuti w’umuzi w’amakimbirane, ndetse no kugarura amahoro arambye mu Gihugu cyacu.”
Muri iri tangazo iri Huriro rigakomeza rigira riti “AFC/M23 irahamagarira impande zose zaba iza Politiki n’iza gisirikare zitabona ibintu kimwe n’Ubutegetsi bubi bwa Kinshasa kwiyunga mu rugamba rwo kubohora Igihugu, kugira ngo habeho impinduka nziza mu miyoborere ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Iri Huriro ryanaboneyeho kunenga FARDC n’impande ziyifasha, zikomeje gushyira imbere ibikorwa bihonyora uburenganzira bw’abaturage, ndetse ko ari byo bituma agahenge ko guhagarika imirwano gakomeza kurengwaho.
AFC/M23 yongeye kwibutsa ko itazigera yihanganira kubona hari aho abaturage b’abasivile babangamiye, ahubwo ko ahazajya haba igikorwa kibangamiye abaturage cyangwa cy’ubushotoranyi mu bice bigenzurwa n’iri Huriro, rizajya ryirwanaho.
RADIOTV10