Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yafashe icyemezo gitunguranye ku byemezo yafatiwe i Luanda

radiotv10by radiotv10
11/12/2022
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
M23 yafashe icyemezo gitunguranye ku byemezo yafatiwe i Luanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko umutwe wa M23 utangaje ko uhagaritse imirwano, noneho watangaje ko unemeye gutangira kuva mu ibice wari warafashe nkuko bikubiye mu byemezo byafatiwe mu biganiro by’i Luanda.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu Kabiri tariki 06 Ukuboza 2022, rivuga ko ibikubiyemo bigendanye n’iryasohotse tariki ya 25 Ugushyingo 2022 ryavugaga ku byemezo byafatiwe mu nama y’i Luanda yo ku ya 23 Ugushyingo 2022.

Uyu mutwe wari watangaje ko wemeye guhagarika imirwano, ubwo washyiraga hanze iryo tangazo ryo ku ya 25 Ugushyingo 2022 habura iminota micye ngo isaha yari yahawe igere.

Ibyemezo byavuye mu nama yabereye i Luanda muri Angola, byavugaga kandi ko uyu mutwe ugomba kurekura ibice byose wafashe, ugasubira mu birindiro byawo wahoranye muri Sabyinyo mu gice cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iri tangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko umutwe wa M23 ugihagaze ku cyemezo cyo guhagarika imirwano uherutse gufata.

Rikomeza rigira riti “Ku birebana no gushyira mu bikorwa imyanzuro, M23 yiteguye gutangira kuva no kurekura ibice yafashe, nubwo itari ihararariwe mu nama yavuzwe [y’i Luanda].”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence KANYUKA, rikomeza rivuga ko uyu mutwe ushyize imbere gushyigikira imbaraga ziri gushyirwa mu gushakira amahoro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mutwe kandi wongeye kuvuga ko wifuza guhura no kuganira n’itsinda rihuriweho ry’ingabo zo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’umuhuza kugira ngo ugaragaze imbogamizi zawo.

M23 yakunze kuvuga ko yiteguye kuganira na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kuvuga ko n’ubu ikifuza kugirana ibiganiro n’iyi Leta yamaze kuyita umutwe w’iterabwoba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 1 =

Previous Post

Uwashatse gusambanya Inka bakamutesha noneho bamusanze hejuru y’Ingurube yakuyemo ipantalo

Next Post

DRC: Hatangijwe ikigega kitezweho kwinjizamo Abanyekongo umuco wo gufashanya

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Hatangijwe ikigega kitezweho kwinjizamo Abanyekongo umuco wo gufashanya

DRC: Hatangijwe ikigega kitezweho kwinjizamo Abanyekongo umuco wo gufashanya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.